<
Nyuma yo kuvuga ko kumurongora byatumye biteza imbere arasobanura uko byagenze
Yashyizweho kuya 2016-12-09 03:45:15 na admin
VISITS : 5186

Hashije iminsi NYIRAHABINEZA Jane atangaje ko kumurongora neza byatunye yiteza Imbere abantu ntibabivuga ho rumwe bibaza uburyo bishoboka, ubu arasobanura uburyo byatunye yiteza imbere we n’uwo bashakanye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umubavu.com yavuze ko biteje imbere we n’umugabowe nyuma yo gukora imibonano bakagera kubyishimo bye byanyuma bigatuma biteza imbere k’uburyo ubu bamaze kuzuza inzu igerekeranye.

Ibi ngo ntabwo bapfuye kubigeraho gusa ahubwo kubera uburyo bakoraga imibonano ntibagere kubyishimo byayo byamyuna bya tumaga batajya inama z’uko batera imbere bahoranaga amaganya.

Ariko bamaze gusobanukirwa neza n’uko umuntu yubaka urugo akagera kubyishimo bya nyuma [kurangiza] batangiye kujya inama Nyirahabineza Jane atangira kumva ababajwe n’uko umugabo akora wenyine nawe atangira kumufasha gukora bibyo bituma biteza imbere.

Nyirahabineza Jane ari gusobanura imiti akoresha

Yagize ati : “ Bamwe barampamagaraga bakambwira ngo Jane uri muzima urumusazi bamwe bakaza guhinyuza [….] ntabwo intego ari imibonano ; ntabwo abantu babereyeho guhora bakora imibonano [...] ntitwavuga ko bishobora kuzana umugati 100% ahubwo gukora mukagira urukundo bigahuza ubumwe bwa babandi babiri bakaba umuntu umwe bituma batera imbere, ariko ibyo bintu byo kuza ngo reka dukore imibonano ibyo bintu ntabwo byazana umugati ; ahubwo birabahuza mugahuza ibitekerezo mukaganira umwe agahangayikira undi noneho Imana igashyira umugisha mu byo mukora.”

Ari kugurisha imiti akoresha

Yakomeje avuga ko ingo z’iki gihe usanga umugabo arara ukwe n’umugore nawe ugasanga arara ukwe ibyo ngo ntibyatuma abantu biteza imbere, ashishikariza abashakanye kutagira umwanda kuko nabyo bishobora kuba imbarutso yo gutandukana kw’abashakanye umwe agatinya kubwira undi ikibazo gihari.

Ubushakashatsi bwakonzwe mu mwaka wa 2014 kugeza 2015 bwagaragaje ko abagore bafite imyaka iri hagati ya 15-49 bahohoterwa n’abagabo babo kukigero cya 22% naho abagabo bahoterwa n’abagore babo bo bangana 8%, abatuye mu mugi akaba aribo bahura n’ihohoterwa cyane.
Kanda hano ureba video hano

Iyi ni imwe mu mikiti akoresha

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page