<
Nyuma yo kuva i Rwamagana korali Bethifague ikomeje ivugabutumwa mu ntara y’amajyepfo
Yashyizweho kuya 2017-08-16 08:55:32 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 182

Kugeza ubu korali Bethifague iratangaza ko ishyize imbaraga mu gukorera Imana aho ubu noneho bagiye kwerecyeza mu ntara y’amajyepfo kandi ngo intwaro y’ijambo ry’Imana bamanukanye izarokora imitima y’abatari bacye.

Nk’uko umuyobozi w’iyi korali bwana MUGABO Pascal ,abitangaza mu kiganiro yagiranye n’umubavu.com ngo nyuma y’igihe bazenguruka igihugu bikagaragara ko abatari bacye bari barabaye imbata ya satani bakabohoka ubu noneho ngo berekeje umutima n’amaboko mu ntara y’amajyepfo.

Yagize ati :”tumaze iminsi tuzenguruka igihugu mu murimo w’ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo,twagiye tubona benshi babohoka,ubu rero ntitwicaye na gato ahubwo icyerecyezo cyacu ubu kiratuganisha mu ntara y’amajyepfo aho tugiye kumara iminsi 2 ni ukuvuga kuwa gatandatu tariki ya 19/08 no ku cyumweru tariki 20/08/2017 mu karere ka huye muri Paroise ya Matyazo mu ntara y’amajyepfo”.

Yasoje asaba abantu bose kuzaza kwifatanya n’iyi korali mu kuramya,guhimbaza Imana ndetse no mu ivugabutumwa ry’ijambo ry’Imana kandi bakaba bizeza abantu bose ko bazafatanyiriza hamwe gusangira umunezero n’umugisha bitangwa n’umwami Yesu Christu.

Twabibutsa ko iyi korale Betifague ikomoka igisenyi mu itorero rya ADEPR muri paruwasi ya bethifaque umudugudu wa bethifaque.

Ni inkuru yateguwe na USANZUMUHIRE Laurent

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page