<
Nyuma y’imyaka myinshi umuhanzi nyarwanda Meddy yongeye kugera mu Rwanda
Yashyizweho kuya 2017-08-26 23:04:59 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 139

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy nyuma y’imyaka myinshi yibera iburayi yongeye gukandagiza ibirenge bye ku butaka bw’u Rwanda aho yakiriwe nka Yesu iyerusalemu kuko nk’uko uyu muhanzi azwi ho gukundwa n’abakobwa,nibo bari babukereye ku mwakira ndetse n’abo mu muryango we ndetse na mama we.

Meddy ugarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 7,yavuye mu Rwanda mu gihe kimwe na The Ben. Icyo gihe bombi bari mu bahanzi bari bakunzwe ndetse n’ubu bari mu ba mbere bigaruriye imitima ya benshi.

Mu myaka amaze mu mahanga yakoze indirimbo zitandukanye zirimo izaciye agahigo mu Rwanda nka Nasara, Burinde bucya ; ziri mu zarebwe cyane kuri Youtube.

Meddy yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.

Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari na ho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.

Meddy mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ashimishijwe no kongera kubona abanyarwanda kandi yongeraho ko ashimishijwe no kugaruka mu gihugu cyamwibarutse by’umwihariko kongera kubona mama we.

Anaclet NTIRUSHWA//UMUBAVU.COM

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page