< Nyanza : Umwe yapfiriye mu masengesho, babiri bari mu bitaro

Nyanza : Umwe yapfiriye mu masengesho, babiri bari mu bitaro
Yashyizweho kuya 2016-09-21 05:47:32 na
VISITS : 1098

Abantu bo mu idini rizwi nk’ “Abakusi” bari bariyemeje gusenga biyicisha inzara, umwe muri bo yapfuye, abandi babiri bazanwa mu bitaro bya Nyanza bamerewe nabi.

Umunyamakuru wa Kigali Today uri mu Karere ka Nyanza avuga ko abo bagore babiri babazanye mu bitaro bya Nyanza banegekaye kuburyo batabasha no kuvuga. Bari kwitabwaho n’abaganga kuva tariki ya 19 Nzeli 2016.

Babasanze aho basengeraga ku musozi witwa Runga mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza. Bababonye nyuma yuko abahaturiye batabaje.

Umwe mu barwariye mu bitaro bya Nyanza, yavutse mu mwaka wa 1968. Avuka mu murenge wa Rwabicuma ariko yari yarashakiye mu murenge wa Ntyazo. Yari amaze igihe atagera iwabo ; nkuko Mupfuyisoni Helevanie umurwaje, abisobanura.

Agira ati “Twasanze afite ibitabo bya Bibiliya n’iby’indirimbo ariko dusanga yanegekaye atabasha no kuvuga.”

Undi murwayi akomoka muri Nyamagabe. Arwajwe n’umukobwa we witwa Nyinawumuntu Devota. Nyinawumuntu avuga ko hari hashize imyaka ibiri baramubuze.

Yagize ati “Hashize imyaka ibiri tutazi aho aherereye. Mbere bajyaga basengera i Runga ari benshi ariko tuza kubabura kugeza magingo aya, ntitwari tuzi aho aherereye.”

Akomeza avuga ko bamenye aho aherereye nyuma yuko abamubonye ku musozi wa Runga bamurangishije. Basanze nta ndangamuntu na mitiweri afite. Kuko ngo idini basengeramo ry’Abakusi ritabyemera. Yari afite ibyangombwa bisimbura indangamuntu.

Dr Yannick Lokombo, umuganga mu bitaro bya Nyanza, yatangarije Kigali Today ko abo barwayi bombi bagejejwe mu bitaro bameze nabi. Bari bafite umwuma no gutakaza isukari. Ahamya ko bari kubitaho ku buryo bafite icyizere ko bazataha vuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Bizimana Egide, avuga ko kuri uwo musozi babasanzeho ari batatu gusa. Nta burwayi bundi bari bafite. Banegekajwe n’inzara. Ahamya ko n’uwapfuye yishwe n’inzara.

Source : Kigali Today

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page