< Nyamagabe : Kuki abatuye “Kibyagira” bifuza kongera gushora inka iriba rya Kunyu nk’uko byahoze ?

Nyamagabe : Kuki abatuye “Kibyagira” bifuza kongera gushora inka iriba rya Kunyu nk’uko byahoze ?
Yashyizweho kuya 2017-01-03 10:33:06 na admin
VISITS : 177

Centre ya Kibyagira iri mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe,intara y’amajyepfo. Kuhagera ubanza gusohoka pariki ya Nyungwe ugakomeza mu murenge wa Kitabi ukarasukira muri iyi centre ari na yo yubatswemo ibiro by’umurenge wa Uwinkingi.

Ucyumva izina Kibyagira bituma wibaza aho iri zina ryakomotse. Iyo uganiriye n’abahatuye bakubwira ko, Ubundi hafi y’iyi centre hahoze iriba ryitwa Kunyu ndetse n’uyu munsi riracyahari.

Inka zivuye imihanda yose mu bice by’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru muri iki gihe (byahoze byitwa mu Bunyambiriri) zazaga gushoka iri riba rya Kunyu,,maze zataha zikaruhukira kuri iyi centre uretse ko ngo hari n’ubwatsi buryoheye inka.Uko kuhamara umwanya utari muto zihabyagiye,ni byo byatumye bahita Kibyagira.

Iriba rya Kunyu ryanatumye aha hitwa kibyagira n’ubu riracyahari.Icyakora abaturage ntibemerewe kurishoramo nk’uko hambere byari biri,ahubwo icyo bemererwa ni ukujya kurivoma bakazanira inka zabo.Nyamara,ngo ibyo ntibibahagije ,ngo bakumbuye kuhashora inka zabo ni na cyo cyifuzo.

Umwe mubasaza uvuga ko yahavukiye aragira ati“Nitwa Ntegeyimihigo Vedaste, navukiye muri aka gace, nkurikije ibyo nzi mu mateka navuga ko hano haruguru gake mbega, niho abatware bari bacumbitse, habaga umutware witwa Ruvebana, bakundaga gushora inka kubera hari heza, inka zava iriya ku iriba zikaza zikahabyagira.”

Undi nawe ati” kuri ubu nta gushora nkuko kera twashoraga inka, ariko icyo twabasaba ni uko mwadukorera ubuvugizi, tukajya dushora inka kuko ariya mazi apfa ubusa ndetse n’inka zacu zisa n’iziboshye.”

Gahizi Faustin,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Uwinkingi ubarizwamo iri riba rya Kunyu ryabyaye centre ya Kibyagira, avuga ko icyifuzo cy’abanyakibyagira kimwe n’abandi bose bifuza gushora iriba rya Kunyu,kidashoboka kuko ubu hatangiye gutunganywa ku buryo bugezweho, bakaba bagira ngo habyazwe igikorwa cy’ubukerarugendo kizanatanga inyungu yisumbuyeho, ubu bahise Kunyu site.

Gahizi Faustin aragira ati “Icyifuzo cy’abao baturage ntigishoboka, ntabwo wabwira abo baturage ngo ni muzerereze inka ku gasozi kandi dufite politiki yo kororera mu biraro. Kugirango rero tubungabunge iryo zina twahagize Kunyu site,ku bufatanye n’akarere hubakiwe urubyiruko amazu meza ndetse bahabwa n’inka zo kuhororera, kugirango iryo zina rihorero kuko ari amateka.”

Ubu, Kibyagira ni izina rya kamwe mu tugari tw’umurenge wa Uwinkingi,naho uko ubuyobozi bubivuga iriba rya Kunyu ryo riri mu nzira yo guhinduka ahantu nyaburanga.
Mulindwa Augustin/Umubavu

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page