<
Nyagatare :Imvugo ‘Ubukwe’mu matora yabaye ingiro (AMAFOTO)
Yashyizweho kuya 2017-08-04 15:15:08 na admin
VISITS : 470

Mu gihe abanyarwanda bakunze kugaragaza ko biteguye amatora ya Perezida wa Repubulika nk’ubukwe, mu Karere ka Nyagatare uhereye ku buryo batatse Site z’Itora ndetse n’uburyo basaga n’abarushanwa mu myambarire ya kinyarwanda ndetse batibagiwe gutaka neza ibyumba by’itora.

Mu Kagari ka Nyagatare ho mu Murenge wa Nyagatare ,Rubagumya Sam we n’abahungu be babiri baje gutorera kuri Site ya GS Nyagatare , bambaye imishanana banashimangira ko bishimye kuko batashye bukwe bari bamaze iminsi bitegura.

Ahandi wabonaga ko biteguye ubukwe ni kuri Site ya New Kagitumba PRE SP/S aho bari bubatse urubyiniro ndetse n’abari baje gutora bakaba bidagaduraga ubona bishimiye ubukwe bavuga ko batashye.

Bwari ubukwe nk’ubundi ndetse abantu bari babukereye


Naho kuri Site ya GS Kagitumba mu Kagari ka Cyembogo ,Umurenge wa Matimba wabonaga ko bateguye ibiro by’Itora ku buryo budasanzwe. Umudugudu wa Kamahoro bari batatse ibiro by’Itora nk’uko bimenyerewe mu mihango yo gusaba no gukwa mu bukwe bwo mu Rwanda rw’ubu. Amatapi ahantu hose, intebe n’ameza biteguye, kandi abaseseri bicaye nk’abakobwa bategereje umushyitsi.

Rubagumya washimangiye ko yatashye ubukwe yateguye

Abahungu ba Rubagumya

SI ibyo gusa kandi iyi Site ikaba yari ifite agashya yihariye aho yari ifite inzu ya kinyarwanda yakiriragamo abashyitsi n’abaje gutora.

Mu mudugudu wa Kamahoro wari wakoze ibishoboka byose kandi bikowze n’abaturage

Inzu ya kinyarwanda yakirirwagamo abashyitsi

Umuyobozi w’Akarerere ka Nyagatare, Mupenzi George wanatoreye kuri iyi Site akaba yavuze ko impamvu bisa n’aho harimo irushanwa ari uko abaturage babigize ibyabo.

Umuyobozi w’Akarerere ka Nyagatare, Mupenzi George washimangiye ko abaturage babigize ibyabo

Gabriel Habineza/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page