<
Nyabihu:Bombori bombori hagati y’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi n’Abahanzi batsindiye kuzifashishwa mu kwamamaza Perezida Kagame
Yashyizweho kuya 2017-07-24 02:17:10 na admin
VISITS : 5477

Abahanzi hamwe n’abagize amatorero bo mu Karere ka Nyabihu batsindiye kuzifashishwa mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR –Inkotanyi muri aka Karere baravuga ko bavukijwe amahirwe yabo maze bagasimbuzwa abandi mu buryo bita ko ari uburiganya.

Aba bahanzi ndetse n’abagize amatorero muri aka Karere bavuga ko bari batsinze amarushanwa gusa bakaza gutungurwa no kubona uwari uhagarariye akanama nkemurampaka ariwe Danny Vumbi ariwe waje kubaca inyuma akaba ariwe ukoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FRP-Inkotanyi mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyabihu.

Aba bahanzi babwiye Radio/TVone dukesha iyi nkuru ko bagiye ku Cyicaro gikuru cya FRP mu Karere ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza akababwira ko akaruta akandi kakamira.

Ngo uyu muyobozi ngo akaba yarababwiye ko gahunda zahindutse ko baje kwicara nk’Akarere bagafata umwanzuro wo gushaka abahanzi basusurutsa imbaga bityo ko bo abaturage batabazi gusa bakibaza uburyo bazamenyekana mu gihe bavutswa amahirwe nk’aya.

Aba bahanzi n’abagize amatorero bakaba bibaza ukuntu ibihangano byabo byatsinze amarushanwa kandi ubuyobozi buvuga ko bwashatse abasusurutsa abaturage gusa ngo amakuru bafite ni uko mu batsinze amarushanwa bose nta n’umwe wigeze akoreshwa ahubwo hahamagawe abaturutse ahandi.

Aya matorero ndetse n’abahanzi ku giti cyabo baravuga ko ibyabaye byabakomye mu nkokora aho basaba gusubizwa uburenganzira bwabo muri iki gikorwa cyo kwamamaza kuko babiharaniye bityo bakaba bakwamamaza umukandida wabo.

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyabihu,Nkiko Jean de Dieu yabwiye Radio/TVone ko aba bahanzi ndetse n’abagize amatorero batigeze bavutswa amahirwe yabo ahubwo ko ibyakozwe ari gahunda yateguwe kandi yumvikanyweho.

Ati’’Ibyo twakoze hari gahunda yapanzwe kandi hari na Team yabiteguye ibitegura ari uko biteye buri muhanzi tugomba kumwifashisha tugeze iwabo,nose se umuhanzi nka Danny Vumbi,umuhanzi nka Rafiki ,njye niba nshinzwe kwamamaza ni inshingano zanjye zo gushaka umuhanzi wagera ahantu abaturage bamuzi bakamwisangamo ubundi ibirori ndimo bikaba bisusurutse ngicyo icyo nagendeyeho’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ,Uwanzwenuwe Theoneste yavuze ko igikorwa cy’amarushanwa yabaye cyari mu rwego rwo gutoranya abahanzi n’amatorero azifashishwa ubwo umukandida wa FPR-Inkotanyi azaba yaje kwiyamamariza muri aka karere kandi ko igihe kitaragera.

Ati’’Irushanwa ryabayeho ryari rigamije gushaka amatorero azunganira abazaza baturutse ku rwego rw’igihugu ku munsi wo kwamamaza umukandida, ahandi mu Murenge hifashishwa amatorero yo muri uwo Murenge’’

Ibihangano byatoranyijwe mu kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyabihu byiganjemo indirimo,Imbyino ndetse n’imivugo.

Gabriel Habineza/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page