< Ntibisanzwe ! Umugabo yiberaga mu gikuta cy’inzu yashaje

Ntibisanzwe ! Umugabo yiberaga mu gikuta cy’inzu yashaje
Yashyizweho kuya 2016-12-18 00:41:14 na admin
VISITS : 2394

Mu cyumweru gishize mu gihugu cya Nigeria, mu gace ka Oduduwa mu mugi wa Ondo habonetse umugabo wiberaga mu gikuta cy’inzu waje kubonwa n’umusore wigenderaga yumvise urusaku rw’amagambo adasobanutse ruturuka mu gikuta cy’inzu ishaje.

Mu mafoto yagaragaye kuri television y’ i gihugu cya Nigeria yagaragazaga umusore wiberaga mu gikuta cy’inzu. Nyuma yo kubona amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga ngo iyi television yafashe icyemezo cyo kujya kureba niba ibivugwa aribyo, basanga umusore avuga amagambo adasobanutse yibera mu gikuta cy’inzu.

Charity Adebayo yabwiye television y’igihugu ko ubwo yaravuye ku ishuri yumvise urusaku rw’amagambo adasobonutse ashaka ishoka ngo yumve ikivugira muri icyo gikuta asangamo umuntu bigaragara ko afite inzara nyinshi.

Yagize ati “ Ubwo nari mvuye ku ishuri numvise urusaku ruvugira murukuta rw’inzu rw’amagambo adasobanutse mbanza kwikanga nshaka ishoka ngo ndebe ikirimo nsanga harimo uyu musore”.

Hahise haza abantu benshi barimo nyirakuru w’uyu muhungu wasanzwe yibereye mu gikuta cy’inzu.

Abaturage bahise buzura aho batanganzwa n’uwo muhungu umaze igihe kirekire yibera mu gikuta k’inzu, hahita haza abantu barimo na nyirakuru we maze bamukuramo avuga ko we yumvaga nta cyo bimu twaye.

Nyirakuru we yatangaje ko amaze igihe atamubona nyuma ya aho ababyeyibe bapfiriye akamusigarana wenyine, uyu mukecuru yahise ajya gushima Imana nk’uko yabitangaje ko agiye guhita ajya mu rusengero.

Umwe mu bagangagakondo yabwiye iyi television ko uyu muhungu yabikoze mu rwego rwo gukinisha abantu ko ntakibazo yarafitanye na nyirakuruwe.
Ubwanditsi bw’umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page