< Noheli ni umunsi washyizweho na Kiliziya y’i Roma, kimwe mu binyoma byo mu minsi y’imperuka

Noheli ni umunsi washyizweho na Kiliziya y’i Roma, kimwe mu binyoma byo mu minsi y’imperuka
Yashyizweho kuya 2016-12-26 12:27:19 na admin
VISITS : 699

Noheli rero yaseseye mu itorero mu kinyejana cya 4 (4ème siècle) nyuma ya Kristo, bigeze mu kinyejana cya 5 Gatolika itegeka ko uwo munsi ukwiriye kwitabwaho. (Byategetswe na Papa YULI wa 35 : Wowe nkurikira N°15, Uruhererekane rw’Abapapa, p. 11).

Uwo munsi mukuru kera wahoze wizihizwa n’abapagani. Bari basanzwe bawizihiza ku itariki ya 25/12, ari umunsi mukuru w’imana zuba (le dieu soleil). Soma Ezekieli 8:14-16 ; Yeremiya 14:15-19

Kubahiriza itariki ya 25/12 nk’umunsi wo kuvuka wa Yesu, ni kimwe mu binyoma byo mu minsi y’imperuka, nk’uko byahanuwe ngo “ kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma” (2 Timoteyo 4:3-4)

Naho muri Luka 1:24-26 haratubwira ngo “ Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu … Mu kwezi kwa gatandatu, marayika Gaburiyeli atumwa n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa i Nazareti”. Mbese ko malaika yasanze Mariya akamubwira ngo azasama inda, ntiyamubwiye ngo « usamye inda », ngo wenda duhere ubwo tubara, kandi twemere ko Yesu yavukiye igihe kingana n’icy’abandi bana (amezi 9).

Niba marayika Gaburiyeli yarasanze Mariya mu kwezi kwa 6, amadini akavuga ko yavutse mu kwa 12, babivanye he ?

Mu ijambo Musenyeri Jean-Paul Jaeger, umushumba wa Doyosezi ya Arras mu Bufaransa yavuze ku wa 16 Ukubboza 2004, ko impamvu Kiliziya Gatolika yahisemo kwizihiza ivuka ry’Umucunguzi w’isi ku itariki ihurirana n’iminsi mikuru abantu ba kera bizihizagaho imboneka z’izuba ari uburyo bwo guhuza ibyakera abantu bataramenya umucunguzi n’igihe yari amaze kugerera ku isi aje kuyikiza.

Mu gitabo Encyclopédie catholique, ku ngingo ivuga ngo « Christmas » (Noheli), dusangamo aya magambo : « Noheli si umwe mu minsi mikuru yashyizweho n’Itorero rya mbere, ahubwo ni umunsi mukuru ukomoka mu bapagani ».
DORE AHO UYU MUNSI WAVUYE

NIMURODI (Nimrod), wabayeho kera mu gihe cyakurikiye umwuzure wo ku bwa Nowa. Nimurodi uwo ni mwene Kushi, Kushi na Hamu bakaba bene Nowa (Itangiriro 10:610). Uwo ni we watangije Babuloni, ari na wubakishije umunara w’i Babeli (Tour de Babel), ni yo yagiye irimbura amahanga ikanabohera abatuye isi mu bishuko no mu buyobe. Nimurodi ni we watangije Niniwe n’indi midugudu. Ijambo Nimurodi mu Giheburayo rikomoka ku ijambo Marad, risobanura ngo “uwigometse”. Ni koko, Nimurodi yarwanyije Imana cyane (Itang.1:28). Imana iti “Mugwire mwuzure isi” ; Nimurodi ati “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende igere ku ijuru twe gutatanira gukwira mu isi yose.” (Itang.11:4).

Nimurodi yari mubi bikabije, dore ibindi yakoze : yacyuye nyina Semiramis aba nyina n’umugore we. Nyuma yaje gupfa urumutunguye, wa mugore we akaba na nyina atangira kwamamaza inkuru z’ibinyoma avuga kko Nimurodi ariho mu buryo bw’Umwuka (en tant que être spiritual). Yerekana ishami ryashibutse ku gishyitsi cyumye avuga ko byabaye mu ijoro, kandi ko ari igihamya n’ikimenyetso yuko Nimurodi ariho. Buri munsi mukuru wo kwibuka Nimurodi ngo nyina we (umugore we) yazaga gusura icyo giti, maze bakahashyira amaturo, uko ni ko uwo mugore yabeshyaga.

Bityo umunsi mukuru wo kwibuka Nimurodi bawushyira tariki ya 25/12 buri mwaka. Aho ni na ho Noheli yakomotse, ibya Nimurodi bihindura isura.
Uko ni ko Noheli yinjiye mu bakristo ivuye mu bapagani. Twagombye kuyita irindi zina, ariko ntibyayibuza kuba umunsi mukuru wa gipagani wo gusenga imana-zuba, nta cyahindutse, Keretse izina gusa.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page