<
Niger : Imyuzure isize benshi hanze
Yashyizweho kuya 2017-08-30 06:20:55 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 108

Abayobozi b’umurwa mukuru wa Niger, Niamey, bategetse abaturage babarirwa mu bihumbi kuva mu ngo zabo kubera imyuzure ikomeye. Benshi ubu bacumbitse mu mashuri mu gihe abandi ntaho bafite ho kwikinga.

Iki gihugu cya Niger gikunze kwibasirwa n’imyuzure cyane kuko uyu mwaka abantu barenga 40 bamaze gupfa kuva igihe cy’imvura cyatangira mu kwezi kwa gatandatu. Imyubako nazo zarasenyutse, ndetse n’imihanda iracika mu bice byinshi by’igihugu. Amatungo amwe nayo yarapfuye.

Mu kwezi kwa gatanu, umuryango w’abibumbye waburiye ko abantu barenga ibihumbi 100 bafite ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure. Iyi myuzure ikaba ikomeje gushyira abaturage mu kaga.

Ramatou Ali, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 70 utuye mu gice cy’uburengerazuba mu nkengero z’umugi wa Niamey, yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ati : "Turajya hehe ? Twatakaje inzu zacu, amafaranga yacu n’imyenda yacu none nta n’aho kwikinga dufite".
Mu mwaka ushize, imyuzure yibasiye abaturage babarirwa mu bihumbi ndetse ihitana n’abandi babarirwa mu macumi, cyane cyane mu turere tw’ubutayu twa Agadez na Tahoua.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page