<
<
Ngoma na Kirehe:Babiri batawe muri yombi kubera ibiro 14 by’ urumogi bafatanywe
Yashyizweho kuya 2017-01-04 01:28:45 na admin
VISITS : 248

Abafashwe ni Uwiringiyimana Jonathan na Iyamuremye Jean. Ubanza yafatiwe mu murenge wa Gahara, muri Kirehe afite ibiro 10 by’urumogi mu mufuka ; naho uheruka yafatiwe mu murenge wa Mutenderi, ho mu karere ka Ngoma apakiye ibiro bine kuri moto ifite nimero ziyiranga RD 892 N.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi uvuga ko ifatwa ry’aba bombi ryatewe no gukora neza irondo no gutangira amakuru ku gihe.

Yagize ati,"Ubwo abaturage bo mu kagari ka Butezi (mu murenge wa Gahara) bari ku irondo ; babonye Uwiringiyimana yikoreye agafuka ; bakeka ko atwayemo urumogi, maze baramuhagarika ; ariko hagati aho bamenyesha Polisi iri hafi. Polisi ihageze, yaramusatse ; hanyuma imusangana ibiro 10 by’urumogi, ihita imufata kugira ngo ashyikirizwe ubutabera."

Yavuze ko Iyamuremye ; usanzwe ukora imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’undi mumotari waketse ko apakiye ibiyobyabwenge kuri moto ; maze abimenyesha Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma.

IP Kayigi yagize ati,"Umumotari mugenzi we yamubonye mu kagari ka Muzingira (mu murenge wa Mutenderi) afite agafuka kuri moto ; hanyuma abimenyesha Polisi bitewe n’uko yakekaga ko atwayemo urumogi cyangwa ubundi bwoko bw’ibiyobyabwenge. Ihageze, yasanze ibiro bine by’urumogi muri ako gafuka ; hanyuma ijya kumufunga."

Yavuze ko Uwiringiyimana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore ; naho Iyamuremye akaba afungiwe ku ya Mutenderi ; ndetse n’urwo rumogi bafatanwe akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.

Nkuko tubikesha urubuga rwa police y’u Rwanda, aba bombi nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mulindwa Augustin/Umubavu

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page