<
Nairobi : 2 bamaze guhitanwa n’imvururu zatewe n’itangazwa ryibyavuye mu matora
Yashyizweho kuya 2017-08-09 10:44:14 na admin
VISITS : 618

Mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru Nairobi, abantu 2 bamaze guhitanwa n’imvururu nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’umwanya w’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 kanama 2017.

Abantu 2 mu gace ka Mathare nibo bamaze kwitaba Imana biturutse kumvururu zakuruwe n’urubyiruko nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida.

Polisi y’igihugu cya Kenya yemeye ko aba bantu 2 bishwe ubwo bageragezaga gushyamirana n’abashinzwe umutekano biturutse kukutishimira ibyatangajwe na komisiyo y’amatora.

Imibare yatangajwe na komisiyo y’amatora mu gihugu cya Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 kanama 2017 ahagana isa moya za mugitondo ku isaha ngengamasaha, igaragaza ko Uhuru Kenyatta ariwe uri hejuru n’amajwi 54,57% by’abatoye, mu gihe amajwi agera kuri 44,58% yegukanwe na Raila Odinga, aya akaba ari amajwi yabonetse mu byumba by’itora bigera kuri 90%.

Raila Odinga yahise yamagana amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya agaragaza ko Uhuru Kenyatta ariwe uri inyuma bityo ko amajwi yatangajwe ari amahimbano.

Mu gihugu cya Kenya imvururu zirakomeje.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page