<
NEC yemeje burundu uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu
Yashyizweho kuya 2017-08-09 09:52:05 na admin
VISITS : 317

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 kanama 2017, komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda yatangaje burundu ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba tariki ya 03 n’iya 4 kanama uyu mwaka.

Imibare yanyuma y’ibyavuye mu matora ya Perezida mu Rwanda imaze gushyirwa ahagaragara na komisiyo y’igihugu y’amatora irerekana ko ku rwego rw’igihugu Paul Kagame ariwe uri imbere, akaba yaratowe n’abaturage 6.637.521 bangana na 98.79%, Philippe Mpayimana : 48.376 = 0.73% na Frank Habineza : 31.600 = 0.48%.

Ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC)
yari yatangaje mu buryo bw’agateganyo amajwi y’ibyavuye mu itora ry’umukuru w’igihugu aho Perezida Kagame yakomeje kuza ku isonga n’amajwi 98,63%, Umukandida wigenga Mpayimana Philippe 0.73% na Dr Frank wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party wagize 0.47%.

Perezida Kagame watsinze amatora ,wanemeje ko yiteguye gukorana na buri wese ubyifuza mu bo bahatanaga
TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page