<
Musanze : Urubyiruko rw’Idini ya Isilamu rurasabwa kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa
Yashyizweho kuya 2017-01-05 03:52:34 na admin
VISITS : 78

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yasabye urubyiruko rw’Idini ya Isilamu kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, ndetse n’ibindi byaha muri rusange ; kandi bakagira uruhare mu kubikumira ; batanga amakuru atuma biburizwamo no gufata ababikoze.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 3 Mutarama uyu mwaka mu muhango wo gusoza amahugurwa y’icyumweru y’urubyiruko rw’iri Dini rwo mu karere ka Musanze yatangiye ku wa 28 Ukuboza umwaka ushize ; akaba yarabereye mu kagari ka Mpenge, mu murenge wa Muhoza.

Mu butumwa yagejeje kuri urwo rubyiruko rwageraga kuri 300 , Guverineri Musabyimana yagize ati,"Muri amaboko y’igihugu. Imbaraga zanyu mukwiye kuzikoresha mu bibateza imbere, ibiteza imbere imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange. Murasabwa kwirinda ibyaha by’uburyo bwose, kandi mukagira uruhare mu kubirwanya mutungira agatoki inzego zibishinzwe abo mubikekaho."

Umuyobozi w’iyi Ntara yongeyeho ati," Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Buri wese afite inshingano zo kubungabunga no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho agira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya."

Mu ijambo rye, Sheikh Hitimana yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, kwimakaza amahoro, kwitabira ibikorwa by’iterambere no kurwanya icyahungabanya umutekano cyose.
Mufti w’u Rwanda yabasabye gukurikiza inama bagiriwe zijyanye no kwirinda ndetse no kugira uruhare mu gukumira ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

Ni mugihe muri Kanama 2016,mu Bugaarama mu Karere ka Rusizi, abantu batatu bikekwako bakoranaga n’imitwe y’iterabwoba barashwe na polisi barapfa ubwo bageragezaga gutoroka, abandi babiri barakomereka.

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page