<
Muramu wa Juvenal Habyarima yimwe Visa y’u Bufaransa
Yashyizweho kuya 2017-07-19 06:32:53 na admin
VISITS : 762

Protais Zigiranyirazo ni muramu wa Juvenal Habyarima wabaye Perezida w’u Rwanda. Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagizwe abere abandi bakarangiza ibihano. Urukiko rwa Arusha rwarekuye ariko batifuje kugaruka mu Rwanda.

Kugeza ubu Zigiranyirazo acumbikiwe mu gihugu cya Tanzania mu gihe abana be n’umugore we batuye mu Bufaransa.

Yasabye Visa y’u Bufaransa ashaka gusanga umugore we wabonye ibyangombwa by’ubuhunzi muri 2012, akabana n’abana be babiri.

Zigiranyirazo yimwe Visa y’u Bufaransa kubera ko bishobora guteza impagarara muri iki gihugu.

Urukiko rw’ubujurire ruburanisha imanza za Leta rwemeje ko atsinzwe ariko ashobora kuzarega muri Rukiko rusesa Imanza arirwo rushobora gufata icyemezo cya nyuma.
Ku butegetsi bwa Habyarimana, Protais Zigiranyirazo nawe yari azwi mu cyiswe « Akazu ».

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page