<
<
Mu marushanwa yabera mu bubirigi abanyarwanda bitwaye neza
Yashyizweho kuya 2016-12-14 03:39:08 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 263

Mu gihugu cy’ ububirigi hatanzwe ibihembo ku bantu baririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’ abatunganya umuziki(producer)aka yari amarushanwa yarame ukwezi muri icyo gihugu .

Gakunzi Janvier Best Gospel Artist of the year mu gihugu cy’ ububirigi

Umunyarwanda Gakunzi janvier uzwi ku kazina ka Genti abandi bamwita Intare ituje nawe yagaragaye mubahawe igihembo akaba yarari mu byiciro bibiri aribyo Best male artists na Best gospel artists akaba yarabashije kwegukana igihembo cya best gospel artists.
Mu kiganiro n’ umunyamakuruw’ umubavu.com yatangaje ko ashima Imana cyane ashimira n’ abanyamakuru bakurikirana hafi imiririmbire yanjye kuko bima imbaraga zo gukora cyane bigatuma n’ umuziki w’ abana b’ u Rwanda utera imbere hano mu bubirigi cyane cyane mu ndirimbi zihimbaza Imana.

Yakomeje kandi ashimira abahanzi babana mu gihugu cy ‘ ububirigi ko ntako batagira ngo umuziki wabo ngo uterimbere .Uyu musore kandi arateganya gushyira album ye mu mwaka utaha wa 2017

Mu bindi bihembo byatanzwe Best audio producer nawe ni umunyarwanda witwa Didier Tauch yaracyegukanye mu batunganya umuziki neza mu gihugu cy’ ububirigi akaba kandi ariwe ufasha Gakunzi janvier .
Twababwira kandi ko muruko kwitwara neza kwa janvier gakunzi na didier touch bateganya gukorana indirimbo ihimbaza imana nayo izaba iri kuri album ya janvier Gakunzi

by chief editor

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page