< Menya ibintu 5 abakobwa bakunze kubeshya abakunzi babo

Menya ibintu 5 abakobwa bakunze kubeshya abakunzi babo
Yashyizweho kuya 2017-01-03 06:39:26 na admin
VISITS : 2140

Menya ibintu 5 abakobwa bakunze kubeshya abakunzi babo

Iyo umukobwa n’umuhungu bamaze kwemerenya urukundo, akenshi bagira igihe gihagije cyo kuganira ku buzima bwabo, aho buri muntu asobanurira umukunzi we bumwe mu buzima bw’ibanga kandi akabikorana ubunyangamugayo kenshi yirinda ko byazagaraga ko yaba yarabeshye umukunzi bityo urukundo rukaba rwahita rurangirira aho.

Nubwo babwizanya ukuri, akenshi na kenshi usanga abakobwa hari ibintu bakunze kubeshya abakunzi babo. Nubwo atari bose ariko benshi muri bo bahurira ku kubeshya ibi bikurikira :

1.IMYAKA
Abakobwa benshi bakunze kutagaragaza ko bakuze bityo bikabaviramo kubeshya abakunzi babo imyaka bafite. Ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abakobwa bari hagati y’imyaka 24 na 29 ari bo bakunze cyane kugabanya imyaka y’abo, aho ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko nibura ku myaka yabo bagabanyaho hagati y’imyaka 2 n’itanu. Ibi bibaviramo no kutabwiza ukuri abakunzi babo.
2.SINDABYARA
Benshi mu bakundana bamara igihe kinini umuhungu ataramenya ko inshuti ye y’umukobwa yabyaye(fille mere). Akenshi abakobwa bicarira uku kuri ku mpamvu yo kwanga ko bakimena inda yenda nka cya gisiga cy’urwra rurerure, umukunzi we akaba yamwanga mu gihe yaba abimenye.
3.NTA NARIMWE NDABIKORA
Kugira ngo umukobwa yizeze umuhungu urukundo amufitiye ashakisha uburyo bwose amwereka ko nta bintu byinshi azi mu rukundo ngo ibyo bituma umuhungu yizera ko umukunzi we adasamara.
Akenshi umukobwa kugira ngo agaragarize umuhungu ko ari we umwiboneye bwa mbere kandi akagaragaza ko byinshi mu rukundo ntacyo abiziho, akunda gusubiza umuhungu ko ibyo avuze ari ubwa mbere abyumvise cyangwa agiye kubikora kabone n’iyo yaba abikoze kenshi. Urugero umuhumgu ashobora kumusaba ko basohoka akamubwira ko nta narimwe arasohoka nyamara ahora asohokana n’abandi.
4.URI INSHUTI IMWE RUKUMBI
Abakobwa ni abantu badakunze kwizera abahungu 100% ku bw’ibyo bumva ko nta mpamvu yo gukundana n’umuhungu umwe ngo kuko hashobora kugera igihe agatandukana n’umukunzi we ni nayo mpamvu benshi muri bo bahitamo kugira inshuti nyinshi mu rwego rwo kubagarira yose. Gusa ariko nubwo aba afite abakunzi benshi, buri wese aba amubwira ko ari we wenyine akunda.
5.INZOGA
Niyo umukobwa yaba asanzwe anywa inzoga, biragoye ko yahita abyereka umukunzi we cyangwa ngo azinywere aho abona. Kubw’ibyo, ibyo bigusha abakobwa benshi mu mutego wo kubeshya abakunzi babo ko batanywa inzoga.

Urukundo ni ikintu gitangaje koko ! Kenshi ushobora kubeshywa ibintu rimwe na rimwe Wabasha kuvumbura ariko nk’uko umunyarwanda yaciye umugani ngo “ Amaaso akunda ntareba neza”, ubaye ufite urukundo byakugora gutahura ayo mabanga.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page