<
Koreya ya ruguru yiteguye gushoza intambara
Yashyizweho kuya 2017-09-05 06:14:08 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 703

Uhagarariye Amerika muri Onu arashinja Korea ya ruguru gushaka guteza intambara kubera ibikorwa byayo byo kugerageza ibisasu bya buri munsi.

Nikki Haley yasabye ko habaho inama yihuse y’akanama gashizwe umutekano ku isi higwa ku cyakorwa kuri iri geragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ku buryo bukaze bw’iki gihugu.

Nikki Haley uhagarariye Amerika avuga ko Koreya ya Ruguru ifite ibisasu by’ubumara biteye ubwoba.

Amerika nkuko ibitangaza ngo yo ntiyifuza intambara . mu magambo y’uhagarariye Amerika ati “"Ubu nta ntambara twifuza ariko kwihanganira Koreya ya ruguru birasa nkaho byenda kurangira kandi n’intambara bibaye ngombwa yabaho ".
Mu kiganiro bagiranye kuri telefone naDonald Trump, Minisitiri w’u Budage, Angela Merkel yavuze ko azasaba ko hashyirwaho ibihano bikomeye n’ishirahamwe ry’ubumwe bwa bw’ibihugu by’i Burayi ku gihugu cya Koreya ya ruguru.
Igihugu cy’u Bushinwa cyo gikomeje gusaba ko impande zose ziguma kuganira bityo byigire hamwe ku cyakorwa .

Mu kwezi gushize nibwo akanama gashinzwe umutekano ku isi kafatiye ibihano igihugu cya Koreya ya Ruguru birimo kutagira ikintu na kimwe bohereza hanze y’igihugu cyabo.

Inkuru zivuga ko Koreya ya ruguru ikomeje kwitegura kugerageza ibindi bisasu ititaye kuri ibi. Ku cyumweru Korea ya ruguru yaragerageje igisasu cyo mu kuzimu byemezwa ko cyari gifite ingufu ziri hagati ya kilotone 20 na 120.

Icyo kisasu gishobora kugira ingufu zirenze inshuro eshatu iz’igisasu cyakoreshejwe mu gusenyura agace ka Hiroshima mu ntambara ya kabiri y’isi yose muri 1945.
Ubushinwa ntibwipfuza ko iki gihugu kigira ibitwaro by’ubumara kandi rimwe na rimwe bwagiye bwerekana aho buhagaze kuri iki gihugu. Ariko kandi Ubushinwa ngo ntibwifuza ko abari ku butegetsi muri Korea ya ruguru babuvako. Ibi bikaba biri gutuma hari impunzi nyinshi zo muri Koreya ya Ruguru zihungira mu Bushinwa.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page