<
Korea ya ruguru yongeye kugerageza igisasu cya karahabutaka
Yashyizweho kuya 2017-08-29 13:20:05 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 161

Koreya ya ruguru yeteye igisasu cya misile cyanyuze mu kirere cy’igihugu cy’Ubuyapani mbere yuko kigwa mu nyanja.Iki gisasu cyagiye ibirometero igihumbi mu kirere mu burengerazuba bw’ikirwa cy’Ubuyapani cya Hokkaido

Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza igisasu cya Kirimbuzi, ibi bikaba byateye ubwoba abantu dore ko banasabwe kutava mu ngo zabo ndetse abandi bajyanwa mu buvumo no mu mazu yateguwe.

Minisitiri wa mbere y’Ubuyapani Shinzo Abe avuga ko iterwa ry’ibyo bisasu bya misile bidateye ubwoba igihugu cye

Nyamara ibi nubwo byabaye, Minisitiri wa mbere y’Ubuyapani Shinzo Abe we avuga ko iterwa ry’ibyo bisasu bya misile bidateye ubwoba igihugu cye. Ntacyo Ubuyapani bwakoze ngo buyobye izi misile uretse gushishikariza abaturage kwihisha mu buvumo bwubatse mu kuzimu ndetse no mu mazu yabugenewe. Korea y’epfo yifuza ibiganiro bya gisirikare na Korea ya ruguru.

Abasirikare b’Ubuyapani na Amerika bari gukorera imyitozo ya gisirikari hamwe muri ako karere ka Hokkaido naho Prezida wa Korea y’epfo we akaba yasabye ko hakoreshwa ingufu za gisirikari mu kwihanangiriza Koreya ya Ruguru idashaka kuva ku izima ry’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.

Indege enye za Korea y’epfo nazo zikaba zari zakoze imyitozo yo gutera ibisasu kuri uyu munsi wa kabiri.

Shinzo Abe yavuze ko bavuganye na Prezida wa Amerika Donald Trump kandi ko bose bumvikanye gukomeza gushyira igitsure kuri Koreya ya ruguru kugira ngo ireke ubushotoranyi bwayo bwo gukopmeza kugerageza ibisasu bya kirimbuzi muri iyi minsi, Koreya ya ruguru yari itaratera igisasu cya misile ngo kinyure hejuru y’ubutaka bw’igihugu cy’Ubuyapani, bityo ibi bikorwa bikaba byateye ubwoba bwinshi abaturage b’iki gihugu.

Mu minsi ishize Koreya ya ruguru yaragerageje ikindi gisasu kinyura hejuru y’Ubuyapani kerekeza muri Amerika, ndetse inongeraho ko ifite umugambi wo gutera ikindi gisasu cya misile mu karere ka Guam muri Amerika ku birometero ibihumbi bibiri mu magepfo y’Ubuyapani.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page