" /> Korea ya Ruguru yongeye gutera ikindi gisasu hejuru y’u Buyapani
<
Korea ya Ruguru yongeye gutera ikindi gisasu hejuru y’u Buyapani
Yashyizweho kuya 2017-09-15 07:49:53 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 436

Korea ya Ruguru yateye igisasu hejuru y’u Buyapani ibi bikaba byateje ibibazo mu karere iki gisasu cyaguyemo. Ibi bibaye mu gihe hari hashize ibyumweru 2 gusa igerageje ikindi kibombe cyo mu bwoko bwa "nucléaire".

Nkuko tubikesha BBC,iki gisasu ngo cyageze ku burebure bw’ibirometero 770 mu kirere aho cyigenze ibirometero 3700 imbere yuko kigwa mu kiyaga cya Hokkaido, nkuko igisirikare cya Korea y’Epfo cyabivuze.

Aya makuru yatangajwe n’abari mu mugi wa Tokyo mu Buyapani nkuko BBC ibivuga

Iki kibombe ngo cyageze kure cyane mu kirere kuko cyagiye uburebure buruta ubw’igiheruka guterwa hejuru y’u Buyapani mu kwezi gushize.

Minisitiri wa mbere w’u Buyapani Shinzo Abe yavuze ko igihugu cye kitazakome4za kwihanganira aka gasuzuguro ka Koreya ya Ruguru.

Korea y’Epfo nayo yahise yihimura kuri iki gitero irasa ibisasu bibiri bya kirimbuzi mu kiyaga.

Dore ubwoko bw’ibisasu Koreya ya Ruguru itunze

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Amerika Rex Tillerson yanenze iterwa ry’iki gisasu binatuma akanama ka Onu gashinzwe umutekano ku isi gategura inama ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu i New York bisabwe na Amerika ndetse n’igihugu cy’u Buyapani.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page