< Korale Goshen yabonye ugiye kuyihindurira amateka, akayikura mu mwobo Jacques yari yarayitayemo w’inzangano

Korale Goshen yabonye ugiye kuyihindurira amateka, akayikura mu mwobo Jacques yari yarayitayemo w’inzangano
Yashyizweho kuya 2017-01-01 10:34:31 na admin
VISITS : 1010

Iyi korale ibarizwa k’umudugudu wa Segeem Paruwase ya Rwampara akarere ka Kicukiro ADEPR imaze igihe kimyaka myinshi itameze neza ngo yarahindutse akarima ka MUTAKIRWA Jacques n’abambari be bayiryaga uko biboneye bakanabiba amacakubiri hagati y’abaririmbyi ba batandukanya, ubu yabonye umuyobozi mushya ugiye kuyihindurira amateka.

Korale Goshen ni korale ya kunzwe kurangwa no kutumvikana hagati y’abaririmbyi ahanini byabaga bishingiye ngo k’ubuyobozi bubi butagize icyo buyimarira ahubwo bwayiciyemo ibice, bwari burangajwe imbere na Mutakirwa Jacques watandukanyije abaririmbi akagera n’aho abirukana muri korale abahora ubusa, agamije gukomeza kuyihindura akarima ke ubu araririmba urwo abonye kuko ari mu mazi abira n’ikimwaro kinshi !

Abaririmbyi n’abayobozi bazi gushishoza bisa n’aho basanze virus ye y’urwango ngo agira agiye muri komite korale itakira bamwima amahirwe yo kwiyamamaza kuko yabyigambaga ko ashaka gukomeza kuyiyobora [kuyiyobya].

Bamwe mu baganiriye n’umubavu.com tutari buze gutangaza amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo bavuga ko Mutakirwa Jacques ku ngoma ye yaranzwe n’urwango rukomeye yangaga abaririmbyi yarayoboye akabaremamo ibice bishingiye kuri we n’uwari umuyobozi ushinzwe indirimbo byanarangiye amuhagarikishije muri Korale ; bishimiye kuba atagiye muri komite ko ngo ntanuwari kumuha ijwi rye ; ngo mbere yamatora yagiye abyigamba ko azakomeza kuyobora abaririmbyi akabagira uko ashaka babidutangarije.

Umwe twahinduriye izina tumwita Kamikazi yagize ati, “ubu turashima Imana itagaruye Jacques muri komite kuko agira urwango rukabije [yarwise virus] ntiyabaga ashaka kumvikanisha abaririmbyi ahubwo agashaka kubacamo ibice, umva korale bavuzwemo ingengabitekerezo, ivanguramoko n’ibindi byatumye abantu badutakariza ikizere bituma dusubira inyuma ariko wenda hari icyo umuyobozi mushya agiye gukora akadusubiza ku murongo tukongera tukumvikana”.

Undi twise Byumvuhore we yagize ati, “ibya Jacques byari byaratuyobeye wasangaga korale yarayihinduye akarima ke n’abambari be,birukana uko bashatse,mbese byari byaratuyobeye kandi ntihagire ubavuga ubu ari mu mazi abira, n’isoni nyinshi kuko ntawari no kumuha ijwi rye ariko umwobo yari yaradutayemo w’inzangano turawukize kuko atagiye muri komite, korale ubundi twari korale ishimishije kandi rwose inatangaje ariko twari twarasubiye imyuma kuburyo kwitwa umuririmbyi wa korale Goshen byari biteye isoni ubu icyakora umuyobozi mushya natagendera mu kigare ngo yirinde amagambo ayoborane ukuri nawe ntazayishobora. Ibihe nk’ibi bimaze igihe kinini.”

Bakomeje bavuga ko abaririmbyi bari bakwiye kureka ibintu byo gufana umuntu kuko iyo akoze amakosa y’ubuyobozi n’ubundi nibo basigara bamuvuga nabi kandi bimwe mubyo yakoze bibi barabimushyigikiragamo.

JPEG - 128.4 ko
Umuyobozi mushya wa Korale Goshen BAZARAMBA Alice yavuze imwe mu migabo n’imigambi azaniye abaririmbyi.

Umuyobozi mushya wa korale Goshen BAZARAMBA Alice ubwo yiyamamazaga yavuze ko ni bamugirira ikizere azahindura amateka y’iyi Korale ndetse binatuma bose bakoma amashyi bisa nk’aho yarabakoze ahantu bashakaga.
Aganira n’umubavu.com yavuze ko nk’uko n’ubundi korale iba igamije gukora ivugabutumwa no kwagura ubwami bw’Imana aribyo n’ubundi azakomeza kwimiriza imbere ndetse akanahuza abaririmbyi bari baratatanye.

Yagize ati, “Imigabo n’imigambi yanjye nk’uko n’ubundi korale iba igamije ivugabutumwa no kwagura ubwami bw’Imana natwe turumva ariyo gahunda kugirango twagure ubwami bw’Imana uhereye aho dukorera umurimo w’Imana ndetse no kugera ku isi yose,[…] nibyo koko Korale Goshen yahuye n’ibibazo ariko ntagikuba cyacitse twumva twizeye Imana ko hamwe n’Imana tuzarushaho kubaka ubumwe bwa Korale Goshen kugirango abaririmbyi bakore umurimo w’Imana kandi babohotse”.

Yakomeje atanga ubutumwa ku baririmbyi abasaba gukomeza umuhamagaro bahamagawe umuntu wese akaba yaraje ku giti cye ntawukuruye undi bakarushaho gufashanya kugirango bakore umurimo bahamagarirwa gukora.

Ubwo twateguraga iyi nkuru Mutakirwa Jacques ntiyabashije gufata telephone ngo atubwire ibyamuvugwagaho ndetse amatora arangiye ntiyabonetse ngo agire ibyo asobanura.

Ibi bazo bya korale Goshen byatangiye mu myaka ibiri ishize ahanini byari bishingiye k’umutungo wa korale utaracunzwe neza. Ubuyobozi bwariho bukawukoresha mu nyungu zabwo n’abandi batandukanye, kuburyo uwagiraga icyo avuga wese ngo gikebura abayobozi barino ntibamwumvaga ahubwo bari bafite gahunda ya munyangire, mu mpagarikire mu nyirukanire kuburyo ubu bari bamaze guhagarika abaririmbyi bagera kuri 6 n’abandi yirukanye muri korale mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga korale za ADEPR mu Rwanda 11, abandi bagasezera korale. Ubu, ubuyobozi bushya bukaba bufite ihurizo ryo kongera gusubiza abaririmbyi k’umurongo bakava mu bice byari byararemwe na Mutakirwa Jacques.

kanda hano wumve ikiganiro kigufi umuyobozi mushya yagiranye n’umubavu tv

JPEG - 56.2 ko
Korale Goshen muruzinduko rw’ivugavutumwa rw’iminsi ibiri mu karere ka Ngororero, umurenge wa Hindiro mu itorero rya ADEPR iyi foto nibwo yafotowe 2013 igifite ibihe byiza.

Ubwanditsi bw’umubavu.com.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

  • ARIKO UMUBAVU MURANSSHIMISHA PE MU VUGISHA UKURI UZIKO ABANTU BAB A BADASHA KA KO IBINTU BIRANGIRA UBU RWOSE IGITEGO MURAGITSINZE

     
  • burya acecekanye byishyi uriya mugobo yanditse urwandiko rurimo ingengabitekerezo gusa gusa Imna irihangana yakamukojejej isoni pe !

     
  • Mureke cometaire yanjye iceho abantu bakwiye kunenya nukuri ntimukirirwe mubabeshya mubeshyera na Jacques

     
  • Mureke cometaire yanjye iceho abantu bakwiye kunenya nukuri ntimukirirwe mubabeshya mubeshyera na Jacques

     
  • Mureke cometaire yanjye iceho abantu bakwiye kunenya nukuri ntimukirirwe mubabeshya mubeshyera na Jacques

     
  • Mureke cometaire yanjye iceho abantu bakwiye kunenya nukuri ntimukirirwe mubabeshya mubeshyera na Jacques

     
  • Mureke cometaire yanjye iceho abantu bakwiye kunenya nukuri ntimukirirwe mubabeshya mubeshyera na Jacques

     
  • IBYO NIBYIZA RWOSE UBWO MUGIYE KUVA IBUZIMU MUGE IBUNTU,UKWIMANA IBATABAYE ABARIKO IZATABARA NA CHOIR SALEMU YA ADEPR GATSATA.IMANA ISHIMWE HARACYARIHO IBYIRINGIRO.

     
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page