<
Kigali:Umukozi w’ibiro by’ivunjisha yafatanywe amayero 300,000 yari yibye
Yashyizweho kuya 2017-07-31 01:59:38 na admin
VISITS : 443

Polisi y’u Rwanda yagaruje amayero 300,000 (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 290 yibwe n’umukozi w’ibiro by’ivunjisha byitwa UAE Exchange Company bikorera mu Karere ka Nyarugenge, kuwa 29 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yasobanuye ko uwo mukozi yayibye shebuja mu buryo bw’uburiganya.

Ati ”Ku itariki ya 27 Nyakanga, uyu mukozi shebuja (nyiri UAE Exchange Company) yamubwiye kohereza amayero miliyoni eshatu mu Buhinde, we yohereza Miliyoni ebyiri na magana arindwi, abagombaga kuyakira babona bohererejwe atuzuye, nibwo bahamagaye uwagombaga kuyaboherereza barabimubwira, nawe ahita aza gutanga amakuru kuri Polisi, anavuga ko uyu N. (umukozi we) atohereje amayero yose nk’uko yari yayamuhaye, nibwo twahise tumufata.”

SP Hitayezu yavuze ko N. akimara gufatwa yahise yemera ko yohereje amayero atuzuye ndetse ko yahise ahamagara umuvandimwe we utuye mu Karere ka Gatsibo akayamuha ngo abe ayamubikiye, ari naho Polisi yamusanze agasubiza aya mayero uko ari ibihumbi 300 nta na rimwe riravaho.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abahuye n’ikibazo bose guhita batanga amakuru, kuko atuma ibyo bibwe bifatwa.

Yavuze ati :”Abaturage bamenye ko gutangira amakuru ku gihe bituma byorohera Polisi gukora perereza kandi bigatanga umusaruro nk’uko uyu wari wibwe yahise atanga amakuru amayero ye akaba yarahise agaruzwa.”

SP Hitayezu yanasabye abakozi cyane cyane abafite aho bahurira n’amafaranga kuba inyangamugayo no kudashaka gukira vuba cyane cyane ababikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko iyo bafashwe babihanirwa, asoza anabasaba kutikuraho ikizere abakoresha babo baba babagiriye.

Mu gihe iperereza rikomeje, uwo mukozi wari wibye abaye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page