<
<
Kigali : Umugabo yakoze agashya yishyuza umugore we fagitire y’indaya yarongoye imbere y’umuryango we
Yashyizweho kuya 2017-01-09 02:40:40 na admin
VISITS : 9740

Umugabo witwa John mu minsi ishize nibwo yafashe fagitire y’indaya yarongoye ayishyuza umugore we ku gahato umugore yanze kuyishyuza ahamagaza umuryango we ngo uze kuyishyura cyangwa ngo batware umugore azagaruke yayishyuye.

Ntibyari bimenyerewe ko umugabo aca inyuma akabyereka umugore we ku mugaragaro, ariko kuri uyu wa kane nibwo humvikanye amakuru ya gashya kakonzwe n’uyu mugabo aho yavuze ko yishyuje umugore fagitire y’indaya yarongoye nyuma yo kumara iminsi itatu asaba umugore we ko bakora imibonano mpuzabitsiya akanga.

Byagenze bite kugirango uyu mugabo yishyuze fagitire umugore we ?

Nyuma yo kumara iminsi itatu abwira umugore we witwa KANZAYIRE ko bubaka urugo umugore akamubwira ko yananiwe, umugabo yafashe icyemezo ku munsi wagatatu cyo gushaka indaya basambana hanyuma uwo mugore akishyura iyo fagiture n’ibyo yakoresheje nk’uko uyu mugabo abivuga.

Yagize ati : “ Njye namaze iminsi itatu mbwira umugore wanjye ko dukora imibonano mpuzabitsina ara byanga nyuma nza gufata umwanzuro wo kujya gushaka indaya hanyuma akayishyura, niko byagenze naragiye mfata indaya ndayigurira bampa fagitire y’ibyo twakoresheje byose bigera mu bihumbi ijana na cumi namagana tanu […] nahamagaye umuryango we kuko atabonaga uburemere bwiyo fagitire kugirango bamufashe kuyishyura cyangwa bamutware bazamugarure yarabonye amafaranga kuko namuzanye naramukoye ntabwo akwiye kundaza ubusa yitwaje ko yananiwe. ”

Yakomeje agira ati, “ nafashe fagitire narongoreyeho indaya[ yasabye indaya ko yamushakira fagitire akabona ku mwishyura] musaba kuyishura arabyanga ariko mpamagaye umuryango we barayishyura niko byagombaga ku genda kuko nari musabye ubugira gatatu ampa igisubizo kimwe gusa na naniwe ubwose urumva nari bubyihanganire oya ! Nagombaga kunjya mwishyuza fagitire zose nakoresheje mu gihe akinaniwe, ariko yemeye ikosa yamukoreye.”

Umugore w’uyu mugabo n’ubwo adasobanura icyabimuteye ariko yemerea ibyabaye ko aribyo ndetse anavuga ko yisubiyeho atazongera kubabaza umugabo we n’ubwo yamuciye inyuma.

Yagize ati, “ ibyo ababwiye nibyo ariko ntacyindi nababwira sinzongera ku mubabaza.”

Abenshi basanga uyu mugabo atarakwiye gukora ibi ko bishobora kugira ingaruka ariko kandi nanone abandi bakavuga ko ari ubundi bwenge yagize bwo gukemura ikibazo kuko bari kuzatandukana nabi cyangwa bakajya barwana bya hato na ato bapfuye iyo ngingo.

Urubuga mpuzabantu rwa Ashley Madison rwakoze ubushashatsi bwagaragaje ko mu gihe cy’iminsi mikuru yo gusoza umwaka abagore 60,2% bavuze ko baciye inyuma abagabo babo, mu gihe abagabo 49,8% ari bo bavuze ko baciye inyuma abagore babo muri iyo minsi mikuru.

Bakaba baritangarije ko baca inyuma abo bashakanye ku bagabo/abagore bakorana cyangwa baba barahuriye mu kazi.

Abagabo 79,1% hamwe n’abagore 73,2% bakoreweho ubu bushakashatsi bavuze ko bifuje abo bakorana, kugeza ubwo batekereza gukorana nabo imibonano mpuzabitsina.
kanda aha urebe video utasanga ahandi

Ubwanditsi bw’umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
  • Ni agatangaza pe, uyu mugore abonye isomo ubutaha iyo mirimo imunaniza ajye ayigabanyamo kabiri numugabo aze akore igice cyasigaye aho kunanirwa ngo bitume yiyima umugabo we. Uyu mugabo ntasanzwe ngirango iyo umuntu akubwiye ko yananiwe cyane ko abagore bagira imirimo myinshi cyane mu rugo iyo bafite abana bato nta numukozi uhari ngo abafashe numva bakagombye kiyifatanya kereka niba rwari urwitwazo.

     
  • Mwiriweho neza, none se iyi facture mutwereka ko yanditse 10000fr kandi mbona mwanditse ngo nibihumbi 100000fr ubwo iyinkuru twayizera ?

     
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page