<
Kigali : Uko imihanda ikoreshwa uyu munsi ku irahira rya Perezida Kagame
Yashyizweho kuya 2017-08-18 00:09:52 na admin
VISITS : 413

Imwe mu mihanda iva cyangwa yerekeza mu Mujyi wa Kigali rwagati izakoreshwa ku buryo bwihariye kuri uyu wa Gatanu bitewe n’ibirori by’irahira rya Perezida Kagame Paul watsinze amatora yo ku wa 3 no kuwa 4 Kanama 2017 n’amajwi 98.79%.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko kubera irahira rya Perezida wa Repubulika n’uruzinduko rw’abanyacyubahiro baje kwifatanya na we, umuhanda uva Kanombe ukanyura Gishushu kugera mu Mujyi rwagati utazakoreshwa n’ibinyabiziga mu ngendo zisanzwe.

Ubu butumwa buri kuri twitter, busobanura ko imodoka zizakoresha imihanda ya Kanombe-Nyandungu-Kigali Parents-Kimironko/Mushumba Mwiza-Rwahama-Kibagabaga-Gacuriro-Utexrwa-Kinamba zikagera mu mujyi.

Zishobora kandi gukoresha imihanda Kanombe-Busanza -Kabeza-Niboye-Sonatube-Rwandex-Kanogo-Nyamirambo kugera mu mujyi cyangwa zagera mu Kanogo zikanyura Kinamba -Kacyiru.

Polisi isobanura ko ibi bigamije kugabanya umuvundo no gutuma abakoresha umuhanda bagenda mu mutekano n’ubwisanzure. Ivuga ko izashyira ku mihanda abapolisi bazafasha mu kuyobora abagenzi kandi ko abakoresha umuhanda bamenyeshwa mu gihe haba habaye izindi mpinduka.

Imihango y’irahira rya Perezida Kagame izaba mbere ya saa sita z’igitondo, aho abantu basaga ibihumbi 25 baturutse mu gihugu hose bazayitabira kuri Stade Amahoro i Remera bakazatangira kuhagera saa moya za mu gitondo.

Hirya no hino mu gihugu abaturage bose bazabikurikiranira mu midugudu batuyemo bari hamwe, hakoreshejwe televiziyo rusange cyangwa radiyo.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page