<
Kenya : Yarahiye adafite Bibiliya ategekwa kurahira bwa kabiri
Yashyizweho kuya 2017-08-22 07:34:11 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 290

Mu gihugu cya Kenya Guverineri w’intara ya Kisii James Ongwae ubwo yarahirahga yibagiwe Bibiliya none byamuviriyemo gutegekwa kurahira bwa kabiri.

Ibi byabereye kuri stade ya Gusii mu gihugu cya Tanzaniya aho uyu Guverineri w’intara ya Kisii James Ongwae yagiye kurahira adakoresheje Bibiliya none akaba yategetswe kurahira bwa kabiri. Ibi byabaye ejo hashize ubwo abantu benshi bari bitabiriye irahira ry’uyu muyobozi w’intarar ya Kisii ariko bagataha babyijujutira bityo bikaba byasnzuwe ko agomba kubisubiramo.

Ongwae yategetswe gusubiramo irahira rye nyuma yuko abantu benshi bagiye bahamagara bavuga ko yakoze ikosa rikomeye. Nkuko ikinyamakuru TUKO.co.ke kibitangaza kivuga ko cyamenye ko James Ongwae yarahiye adafite Bibiliya ibintu bitemeqwe na gato nubwo abarwanashyaka be batabivugaho rumwe.

Hagendewe ku makuru y’ibyabereye kuri Stade ya Gusii,bamwe mu bashyigikiye Ongwae bari bafite ubwoba ko ashobora kujyanwa mu nkiko ndetse n’itorwa rye rigateshwa agaciro bitewe n’iri kosa yakoze. Gusa bahumurijwe na Kisii Chief Magistrate John Njoroge ababwira ko bigomba gusubirwamo hatabayeho ibindi bibazo.
Njoroge,umwe mu bagize icyo batangaza kuri iri rahira rya James Ongwae yagize ati “twamenye ko James Ongwae yarahiye adafashe kuri Bibiliya nyamara kandi ari umukristu ariko bigiye gusubirwamo kugira ngo abantu barusheho kubyumva neza kandi ko bikozwe neza nkuko amategeko abiteganya.

James Ongwae akaba yasubiyemo iyi ndahiro saa 11:45 nkuko biteganywa n’itegeko, Joash Maangi umuhagarariye akaba yongeye kwakira iyi ndahiro ye ahagana mu ma saa 11:52.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page