<
Kenya : Umubyeyi yanze konsa umwana yabyaye bimuviramo gupfa
Yashyizweho kuya 2017-08-29 13:32:08 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 154

Mu gihugu cya Kenya mu mugi wa Mombasa umubyeyi witwa Mariam Mwakombo yanze konsa umwana yabyaye bimuviramo urupfu.

Kuri iki cyumweru mu mu mugi wa Mombasa nibwo uyu mubyeyi Mariam Mwakombo yabyariye umwana mu bitaro bya Coast Provincial General Hospital yanga kumwonsa abitewe nuko ngo uyu mwana yavutse ari ikiremwa kidasanzwe. Uyu muryango ukaba uri mu gahinda k’urupfu rw’uyu mwana wabo w’umukobwa bari bibarutse nubwo yavukanye isura idasanzwe. Uyu mwana akaba yaravutse adafite amaso ndetse n’amazuru ye akaba yari atereye aho adasanzwe aba.

Aha ni ku bitaro bya Coast Provincial General Hospital mu mugi wa Mombasa aho uyu mwana yavukiye.

Uyu mubyeyi yatangaje ko icyamuteye kutonsa uyu mwana ari uko yasanze atameze nkuko abandi bana bavuka bameze bikaba byaramuteye kwibaza niba koko ari umuntu cyangwa igisimba kugeza aho uyu mwana yishwe n’inzara agapfa. Uyu mwana yavukanye isura idasanzwe ari nabyo byatumye nyina yinubira kumwonsa kugeza avuyemo umwuka azize inzara. Uyu mwana yatereranywe na nyina amasaha agera ku icumi yose kugeza afpuye.
Uyu mubyeyi w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yatewe isoni,ikimwaro n’ubwoba byo konsa uyu mwana bitewe n’uburyo yavutsemo budasanzwe akanongeraho ko nta rukundo rwa kibyeyi yamugiriye bitewe nuko yasaga.
Abaturanyi b’uyu muryango ndetse na bamwe mu bayobozi batandukanye bumvise iyo nkuru bihutira kujya kureba ndetse no gusengera uwo mwana ariko bahageze bamukubise amaso bagira ubwoba nabo barahunga. Uyu mubyeyi yabwiye ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya ko bimuteye ubwoba bitewe n’uwo mwana. Yagize ati “binteye ubwoba rwose kuko ni ubwa mbere mbonye ikiremwa gisa gutya”.
Uyu mwana amaze gupfa umuryango we wahisemo kumushyingura kure y’urugo ngo bakeka ko yabateza imyuka mibi yewe nta no kwifasisha abaganga bavuga ko nta amafaranga bafite yo kujya kumupimisha kwa muganga.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page