<
Kayonza:Umugabo yapfuye urupfu rw’amayobera
Yashyizweho kuya 2017-07-28 02:47:04 na admin
VISITS : 1591

Urupfu rw’umugabo bari bakunze kwita Hamissi wo mu Kagari k’Urugarama ,Umurenge wa Gahini ho mu Karere ka Kayonza rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga, 2017, abaturanyi be baravuga ko ari amayobera nyuma y’uko mu gitondo ngo yari yajyanye mu kabari na murumuna we bagiye gusangira inzoga mu gace bakunze kwita Ibuye nyuma ngo bakaza kumva ko yagwiriye icupa rikamujomba bikamuviramo urupfu gusa bamwe ntibabishira amakenga.

Bamwe mu baturage Radio/TVone yasanze mu rugo rwa nyakwigendera bitegura kumushyingura kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017 bavuze ko batemera ko Hamissi yishwe n’amacupa yagwiriye nk’uko bivugwa .

Umwe mu babanaga nawe yavuze ko Hamissi yajyanye na murumuna we mu kabari ahanaga mu masaa tanu z’amanywa bagiye kunywa kuko ngo bari bagurishije ingurube ndetse ko yaje kubasanga mu kabari ahasanga nyakwigendera akiri muzima ndetse ko banavuganye abona nta kibazo afite.

Akomeza avuga Hamisi ngo yaje gusubira mu kabari agahita yikubita hasi.
Undi muturage avuga ko bamubwiye ko Hamissi yatezwe n’agati kari mu muryango akagwa mu macupa.

Umukecuru bivugwa ko yari muri ako kabari avuga ko Hamissi yavuye hanze yiruka cyane akikubita mu macupa yari ahari gusa ashimangira ko Hamissi yinjira yari afite igikomere gusa atazi uwakimuteye kuko nta nduru yigeze yumva.

Aba baturage bavuga ko iyo biza kuba ari icupa yagwiriye ryamukebye riba ryaravomye rigasigaraho amaraso .

Ikindi aba baturage bavuga ko cyabababaje ngo ni uko mu nyuma y’uko ibi bibaye anta mupolisi wigeze ahagera ndetse ko bagerageje kwitabaza Polisi igasa naho itazi ibyabaye .

Kuri iki kibazo ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini ,Rukeribuga Joseph avuga ko umupolisi yahageze ahubwo ko abaturage batamumenye kuko atari yambaye umwambaro w’akazi.

Uyu muyobozi nawe akaba atera utwatsi ku bivugwa ko Hamissi yaba yarishwe no kuba yaragwiriye icupa ati’’Dushingiye wenda ku makuru ya bugufi natwe ntabwo twemeza ko umuntu yagwira icupa ngo rimusature umuhogo uwo mwanya ahite apfa ‘’
Rukeribuga akomeza avuga ko ibyo bavuga byo kuba Hamissi yarasitaye ngo uko bigaragara yari kugwira imifuka yari ihari aho kugwira amacupa kuko atari hafi aho.
Akomeza ashimangira ko amakuru ava mu baturage avuga ko umwe mu bo bava inda imwe ari nawe basangiraga ariwe ushobora kuba yaramwishe amutemesheje ikimanyu cy’icupa akamusogota bitewe nuko hari ibyo batumvikanagaho ku bijyanye n’amafaranga kuko ngo yari amaze iminsi agurishije isambu.

Ubwo iyi nkuru yakorwaga ,Murumuna wa Hamissi na nyiri ako kabari banyweragamo bakaba bari bamaze gutabwa muri yombi ndetse ubuyobozi bukaba buvuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekanye imvo n’imvano y’urupfu rwa Hamissi usize umugore n’abana 3.

Gabriel Habineza/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page