<
<
KWITEZA IMBERE ADASIZE N’ABANDI NIBYO BIMUHESHEJE KURANGIZA UMWAKA WA 2016 ASHIMWA NA RUBANDA
Yashyizweho kuya 2016-12-30 07:01:36 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 546

Mugiraneza Albert uzwi ku izina rya Gakuru aratangaza ko nyuma y’imibereho igoye kandi iruhije yaje kugobokwa na kampani yitwa Peter limited ikamufasha kumenya umwuga wo gusiga amarangi bikaba bimaze kumugeza ku rwego rushimishije,akaba akangurira n’urundi rubyiriko gukura amaboko mu mufuka bakagana mu myuga kuko ariyo izabateza imbere.

Umuyobozi w’iyi kampani PLUMBING ELECTRICAL TECNOLOGY ELECTRONIC RWANDA (PETER LTD) ikora imirimo itandukanye yo guteza imbere urubyiruko mu bikorwa binyuranye birimo :

Bwana HAKIZIMANA Jean Pierre atangaza ko impamvu yamuteye gushing iyi kampani ar’uko yababazwaga n’ikibazo cy’ubushomeri bwari bugoye abana b’u Rwanda babaga barize imyuga n’ubumenyi ngiro ariko bakabura icyo gukora kandi bafite amaboko mazima. Ati” nashinze iyi company kugira ngo tubashe guhuriza hamwe ubumenyi dufite maze dushakire akazi hamwe kuko abishyize hamwe nta kibananaira,mu gutangira byaragoranye kuko wasangaga nta muntu ubyemera ariko aho tugeze ubu birashimishije kuko bamwe mu rubyiruko dukorana batangiye kujya badutangira ubuhamya ndetse bakagira inama n’abandi bagenzi babo inama yo gukora”.

HAKIZIMANA Jean Pierre umuyobozi wa PETER ltd company

Bwana HAKIZIMANA Jean Pierre kandi avuga ko uretse kuba yaratangije kampany igateza abandi imbere nawe atasigaye inyuma kuko nawe ari umwe mu bagizweho ingaruka nziza akura kur’iyi company kuko yabashije kwiteza imbere byo ku rwego rwo hejuru,harimo nko kuba aba mu nzu nziza,kuba atunze umugore kandi bakaba babayeho neza,akaba ateganya kubaka inzu nziza no kugura imodoka mu gihe gito kir’imbere,akaba asaba abantu bafite imirimo inyuranye nko kubaka,gusiga amarangi,gukora amashanyarazi,gukora amazi,abagura n’abagurisha inzu imodoka n’ibindi binyuranye kutugana tukabafasha.

PETER LIMITED OFFICE

Company PETER limited iherereye mu karere ka kicukiro/umurenge wa gatenga/ akagari ka gatenga, tel 0782044152/0722044152,ku muhanda rwandex-zioni-kickiro, yatangiye ifite abakozi 7,ubu ikaba igeze ku bantu 20,habarirwamo abagabo,abasore,abakobwa kandi aba bose bakaba bakora imirimo inyuranye yo kwiteza imbere.

Ni inkuru yateguwe na Anaclet NTIRUSHWA//UMUBAVU.COM

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page