< “Isi yose ikubahe” igiterane cyarijije imbaga, Bobo Bonfils yanga amafaranga bamuhaye

“Isi yose ikubahe” igiterane cyarijije imbaga, Bobo Bonfils yanga amafaranga bamuhaye
Yashyizweho kuya 2016-12-19 04:21:26 na admin
VISITS : 2108

Umuhanzi Bobo Bonfils uririmba indirimbo zihimbaza Imana yateguye igitaramo kidasanzwe cyo kumurika Album ye ya kabiri, iki giterane kikaba cyarijije abantu batari bake, yanga amafaranga bamuhaye.

Ntibyari bimenyerewe ko umuhanzi ategura igitaramo cyo kumurika Album akanga amafaranga abenshi ariyo baba bashaka.

Umuhanzi Bobo Bonnfils ku mugoroba w’iki cyumweru gishize mu gitaramo cyo gushyira ahagaragara umuzingo we wa kabiri, ubwo umwigisha yarangizaga kwigisha yasabye Pasiteri gufungura ku mugaragaro Iyi CD maze nawe akurikizaho kuyi gurisha.

Igikorwa gitangiye Bobo Bonfils yahise ahaguruka asaba Pasiteri witangishaga kwiyicarira akabireka kuko yabwiye abantu ko atazagurisha CD.
Mu kiganiro yagiranye n’umubavu.com yavuze ko yari yabwiye abantu ko CD bazazibona ku kiguzi gito ko atagombaga gufata amafaranga ayariyo yose avuye mu bwitange.

Yagize ati “Sinari nabwiye abantu ko nzitangisha ubworero nari bube nivuguruje, nashatse ko abantu iyi CD bazayibona itabagoye bakayibonera kugiciro gito.”
Yongeyeho ko afite akazi kamufasha gukora indirimbo ze, Yagize ati “mfite akazi kamfasha gukora ibi bikorwa ntabwo nari nateguye iki gitaramo ngamije amafaranga”.

Mu minsi yashije uyu muhanzi yari yaretse kuririmba, ndetse ahita anajya mu Itorero rya ADEPR bamwe bavuga ko ari amafaranga ashaka ko atagiye gukizwa, bitandukanye ni ibyo yaraye agaragaje.

Iki gitaramo cyitabitiwe n’abantu batangukanye bavuye imihanda yose, kikaba cyanagaragayemo udushya dutandukanye kuko abantu batari bake bafashwe n’ikiniga cy’urukundo rwa Yesu bakarira.

JPEG - 121.3 ko
Abakobwa bararize kubera indirimbo zabakoze k’ umutima

Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pasitor Rudasingwa Jean Claude mu buryo butamenyerewe muri ADEPR kuko yakoresheje uburyo bwo kugaragaza ibyo ari kuvuga akoresheje uburyo bwa Power point na projector.

Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Abacunguwe n’Uwiteka bavuge batyo, Abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi, Akabatarurukanya abakura mu bihugu, Aho izuba rirasira n’aho rirengera, Ikasikazi no ku nyanja.

Bazerereye mu butayu mu nzira itagira abantu, Ntibabona umudugudu wo kubamo.
Bicwa n’inzara n’inyota, Imitima yabo igwa isari.
Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.

Abashorerera mu nzira igororotse, Kugira ngo bagere mu mudugudu wo kubamo.
Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, N’imirimo itangaza yakoreye abantu.
Kuko yahagije umutima wifuza, N’umutima ushonje yawujuje ibyiza.

Mama wa Bobo Bonfils nawe ni umwe mu bafashwe n’ikiniga akarira, ashima Imana yavuze ko yabasigaranye ari bato ariko Imana ikaba yaramufashije ubu akaba ntakintu abura yongeraho ko iyo ashatse ikintu umuhungu we akimuha.

Ku isaa kumi n’iminota 33 nibwo Bobo Bonfils yatangiye kuririmba ahera ku ndirimbo 3, nyuma aza kongera kuririmba izindi zashimishije abitabiriye iki gitaramo, nyuma yo kuririmba indirimbo 3 yakiriye Dominic Nic Ashimwe, itsinda rya new melody naryo ryitabiriye iki gitaramo risusurutsa abakitabiriye mu buhanga butamenyerewe muri ADEPR
by Nsengimana Theoneste

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page