<
<
Irebere ubuzima bw’abana bavutse bafatanye imitwe bukomeje gutera benshi agahinda
Yashyizweho kuya 2016-09-20 12:50:38 na
VISITS : 990

Ubuzima bw’abana b’impanga Rabia na Rukia bavutse bafatanye umutwe butera agahinda buri wese ubateyeho akajisho.

Rabia na Rukia ni impanga zavutse zifatanye imitwe zivukira muri Bangladesh muri clinic ya Pabna mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Nyina wa aba bana Taslima Khatun Uno atangaza ko mu gutwita Rabia na Rukia nta kibazo nagito yigeze agira kidasanzwe ndetse ko amakuru y’uko bafatanye imitwe yayamenye mu gihe yibarukaga ndetse n’ibyuma bipima kwa muganga ntacyo byigeze bigaragaza by’uko baba bafatanye imitwe mbere y’uko bavuka.

Nyuma yo kuvuka aba bana boherejwe i Caesarean kujya kwitabwaho aho bahamaze igihe kigera ku byumweru bibiri byose ngo abaganga babitaho barebe ko hari ubundi bufasha babagenera no kureba nimba babatandukanya nubwo bafite impungenge zuko byagira ingaruka ku bwonko bakaba bahatakariza ubuzima.

“Ako kanya umuganga yavugije induru, ati ntibishoboka abana babiri ! Mu bahe imiti tugomba gukiza ubuzima bwabo” uku nuko Taslima nyina wa Rabia na Rukia atangaza mu gihe yagize impungenge ko hari igishobora kuba kitagenze neza.

Kwihangana byaramunaniye arara arira ijoro ryose ndetse no kubareba ntiyabishoboye ubwo yamenyaga ko yabyaye impanga zifatanye.

Taslima yakomeje yibaza uburyo azajya yitaho abana babiri bafatanye, uburyo azajya abagaburira ndetse nuko azajya abitaho mu gihe bagize ikibazo.

Mu gihe aba bana bavukaga umutwe wabo wakomeje kubyimba umunsi ku munsi ariko muganga aza kubageneza umuti uzafasha kugabanya amazi mu bwonko.

Aba bana baje basanga mukuru wabo nawe uri mukigero k’imyaka itanumukuru nawe bitoroshye ngo abakire mu muryango dore ko yakomezaga guhata mama wabo impamvu yabazanye bafatanye.

Inzobere mu baganga muri Bangladesh ziri kwita kuri aba bana ndetse bakomeza kugerageza gushaka igihe babatandukanya nimba bishoboka.


TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page