<
<
Inzovu n’imbogo ni zimwe mu nyamaswa zitakibarizwa muri pariki ya Nyungwe zishobora kugarurwamo
Yashyizweho kuya 2017-01-05 03:42:07 na admin
VISITS : 145

Mu gihe hari inyamaswa zagiye zicika kubera ibikorwa bitandukanye byagiye bikorerwa muri nyungwe Ubuyobozi bw’iyi Pariki butangaza ko hari igitekerezo cyo kugarura izo nyamaswa nyuma y’ubushakashatsi no gutegura abaturage bayituriye.
Ubuhigi,Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inkongi y’umuriro n’ibindi, nibyo byabaye nyirabayazana mu gutuma hari zimwe mu nyamaswa zirimo imbogo n’inzovu zicika burundu muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu myaka yashize.

Bamwe mu baturage bavuga ko imibereho yabo yari ishingiye ku buhigi bwakorwaga muri iyi pariki ya nyungwe nkuko bamwe babyivugira.

Ati :”Abavumvu mbere iyo twabaga turi muri pariki dukambitse, dushaka ubuki tunabaza dukora ibisiga ubwo ni inyamaswa twicaga, twashaka umuriro tugatema ibiti ugasanga twajyanye nk’udukono n’udusafuriya”.

Ntihemuka Pierre Umuyobozi w’agateganyo wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe yabwiye radiyo y’igihugu ko hari igitekerezo cyo kugira inyamaswa zigarurwa muri iyi pariki ya Nyungwe, ngo nkuko no mu Kagera byakozwe ariko ngo bikazabanzirizwa no kubanza gukora ubushakashatsi no gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage akamaro k’izo nyamaswa.

Yagize ati :”Ngira ngo murabona nko mu Kagera urugero byabaye ngombwa ko habanza gushyiramo imbaraga mu kubungabunga Pariki y’ Akagera ,gushyiraho ruriya rukuta rw’amashanyarazi, noneho hakaba hacunzwe neza izo nyamanswa zindi zahozemo zikagaruka muri Nyungwe, rero ku bijyane n’inzovu ni igitekerezo na cyo gitekerezwa gusa bisaba imbaraga nyinshi ahubwo ikigomba gutekerezwaho cyane ni ukwigisha abaturage, nitumara kugera ku rugero rufatika ndetse n’ubwo bushakashatsi na bwo bukorwa kugeza ubu igitekerezo na cyo kirahari ariko ni ikintu kizasaba igihe kirekire kugira ngo babe bazizana”.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda harimo ingingo ya 416 ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gutwika, gutema cyangwa gutemesha ibiti, cyangwa se kwica inyamaswa ahanishwa igifungo kingana n’amezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 300 kugeza kuri milliyoni.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page