<
Imvururu zishobora kongera guca ibintu muri Kenya
Yashyizweho kuya 2017-08-09 04:03:38 na admin
VISITS : 590

Umukandida wa National Super Alliance (Nasa), Raila Odinga, yamaganye amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya agaragaza ko Uhuru Kenyatta w’ishyaka Jubilee Party amuri imbere mu majwi.

Hari impungenge ko imvururu zakurikiye amatora mu mwaka wa 2007 zishobora kwisubiramo muri Kenya nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu Raila Odinga akimara kubona ko arushwa amajwi,yatangaje ko ayo majwi ari amahimbano.

Daily Nation atangaje ko Odinga asanga ayo majwi ari mudasobwa zayahimbye aho kuba amajwi y’abaturage.

Amajwi y’agateganyo agaragaza ko Uhuru Kenyatta afite amajwi 54 % , mu gihe Odinga amukurikira n’amajwi 44 % nyuma yo kubarura amajwi y’abatoye ku kigero cya 80%.

Umunyamategeko wa Raila Odinga, James Orengo, yavuze ko basabye Komisiyo y’amatora kugaragaza amajwi yo kuri site z’itora ndetse n’ayo ku rwego rw’akarere ariko ngo kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu bari batarayabona.

Komisiyo y’amatora yo yemereye abakandida bose kubaha amajwi yo kuri site z’itora n’impapuro abaturage batoreyeho ariko ntabwo bemerewe guhabwa ayahurijwe ku turere.

Orengo yavuze ko abaturage badakwiye kwizera amajwi ari gutangazwa na Komisiyo y’amatora.

Ati “Birababaje nyuma y’igihe kingana gutya kuba Komisiyo y’amatora ishaka gukora uburiganya nk’ubwo. Abanya-Kenya bakwiye kwanga ayo majwi. Kuri twe, ayo majwi nta gaciro afite kuko nta cyerekana ko ari yo.

Komisiyo y’amatora yo yasabye abaturage kwihangana mu gihe igikusanya amajwi yose kandi yemeza ko amajwi iri gutangaza afitiwe ibimenyetso.

Mu 2007 uwari Perezida Mwai Kibaki amaze gutangazwa ko yatsinze Odinga, bene wabo wa Odinga bo mu bwoko bw’aba –Luo bahise birara mu ba Kikuyu bakomokamo Kibaki haba imvururu zahitanye abasaga igihumbi. Uhuru Kenyatta na we akomoka mu ba Kikuyu.

Mbere y’uko amatora abana, Umuryango Mpuzamahanga wongeye guhamagarira abakandida n’Abanyakenya gukora amatora mu mutuzo.

Umukandida Raila Odinga watangiye kugaragaza kwanga amajwi y’ibyavuye mu matora
TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page