<
Imbwa yamubujije kubyinana n’inshuti ye
Yashyizweho kuya 2017-09-07 23:38:39 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 417

Ishyari ryateye imbwa kugeza ubwo ibujije nyirabuja wayo kubyinana n’inshuti ye ishaka ko abyinana nayo.

Ni mu magepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arkansas aho umugore hatavuzwe amazina ye yarimo abyinana n’inshuti ye imbwa ye ibagirira ishyari ishaka ko abyinana nayo dore ko yanabatanyije ikamufata ngo ibyinane nawe.

Video yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana uburyo iyi mbwa yagiriye nyirayo ishyari kugeza ubwo imubujije kubyinana n’inshuti ye ishaka ko ariyo babyinana igashirwa ibigezeho.

Uyu muntu hatatangajwe amazina ye yashyize video ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yeyekana uburyo imbwa ye yamugiriye ishyari rikomeye ubwo yabyinanaga n’inshuti ye bikarangira iyi mbwa ibabujije kubyinana.

Yagize ati “twanze gutesha agaciro urukundo rw’iyi mbwa yagaragaje kuko itabashije kurwihererana kandi koko turanakundana. Ikindi twabashije kubona ko ari umurinzi ukomeye nta wadukoraho uko yishakiye”.

Uyu mugore yakomeje agira ati “si uko iyi mbwa yange yashakaga kubyina koko ahubwo n’ubusanzwe ntiba inashaka ko hari uwanyegera cyangwa ngo anankoreho, mu by’ukuri ni agahungu keza !”.

Muri video yagaragaye, iyi mbwa yageragezaga gukora ibishoboka byose ngo itandukanye nyirabuja wayo n’inshuti ye batabyinana.

imbwa igerageza gukora ibishoboka byose ngo ibuze nyirabuja wayo kubyinana n’inshuti ye

Imaze kubatandukanya nibwo yahagurutse ngo ibyinane na nyirabuja wayo nkuko bigaragara kuri aya mafoto foto.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page