< Igitaramo kizahindura ubuzima bwa benshi kigiye gutangirira i Nyamasheke

Igitaramo kizahindura ubuzima bwa benshi kigiye gutangirira i Nyamasheke
Yashyizweho kuya 2016-12-02 07:28:02 na admin
VISITS : 157

Rwanda Gospel revival & festival n’igitaramo kizaba kunshuro yambere tariki ya 9 Ugushyingo 2016, kizajya kiba buri mwaka, kizagira uruhare mu mibereho y’abanyarwanda kuko bazajya bafasha imiryango itishoboye n’ubwo uyu mwaka batazabikora kubera ko bagitangira.

Mu gihe bamwe usanga bategura ibitaramo bashaka kwigwizaho ubukungu mu mifuka yabo ababo siko biri kuko ahubwo bazanjya bafasha imwe mu miryango itishoboye bayiremera ndetse iki giterane kigamije n’ivugabutumwa ry’ububyutse mu Rwanda hose.

Thacien Titus umwe mubari gutegura iki giterane aganira n’umubavu.com yavuze ko iki giterane kizanjya kiba ngaruka mwaka kandi ko kigamije ivugabutumwa ry’ububyutse mu Rwanda hose.

Yagize ati :“ iki giterane kizanjya kiba ngaruka mwaka kandi mu gihugu hose, tuzajya dufasha abatishoboye gutanga mitiweli de sente tunasure abarwayi.”

Akomeza avuga ko ibi bikorwa ku nshuro yambere bitazaba, ariko kuzindi nshuro bakazanjya babikora, ibi biterane bizanjya bitegurwa n’itsinda ryitwa Light Entertainment Present k’ubufatanye n’Itorero rya ADEPR mu Rwanda.

Iki giterane kizabera mu akarere ka Nyamasheke ADEPR Buhoro Macuba mu Gatare, cyahinduriwe aho cyagombaga kubera ku mpamvu z’uko sitade bari kugikorereho izaba yakiriye imikino ya champion y’umupira w’amaguru. Iki giterane kunshuro yacyo yambere ngo kizasiga amateka atazibagirano mu karere ka Nyamasheke.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page