<
<
Ibintu 5 wakwitaho mu gihe cyo gusenga
Yashyizweho kuya 2016-12-19 01:15:57 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 527

Niba hari ibintu abakristo bakora kenshi nubwo hari ubwo babikora uko babonye ni ugusenga. Ijambo ry’Imana ridusaba guhora tubikora ubudasiba, tukabigira ubuzima bwacu bwa buri munsi, ikindi ijambo ry’Imana rihumuriza abantu babikora, bahora batakira Uwiteka ko azajya abumva.
Twagerageje kubashakira ibyingenzi umukristo yatwitaho mu gihe ari gusenga
Dore bimwe mu byo wakwitaho usenga :
1. Kubikorera muri Kristo Yesu, gusaba byose binyuze mu izina rye kuko niho Se atwumvira.
2. Gusengera mu mwuka
Abefeso 6:18
"Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose".
3. Gusenga kwawe gukwiye kujyana no kumvira
Yohana 15:7
"Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa".
4. Gusenga kwawe gukwiye kujyana no guca bugufi
Itangiriro 32:11
"Ku mbabazi zose n’umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n’ibyoroheje hanyuma y’ibindi, kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri".
5.Gusenga kwawe gufatane no kwizera
Matayo 21:22
Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose."
Hari n’ibindi byinshi wakwitaho mu gihe usenga, ujye ubyitaho nibwo amasengesho yawe azagira umumaro.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page