< I Kigali : Pasiteri akurikiranyweho gushaka gutera icyuma nyirabukwe mu rusengero

I Kigali : Pasiteri akurikiranyweho gushaka gutera icyuma nyirabukwe mu rusengero
Yashyizweho kuya 2017-01-04 12:00:33 na admin
VISITS : 1009

Stephen Hakizimana bivugwa yabaye umupasteri wo mu itorero rya ADEPR muri Uganda nyuma akaza kugwa, yatawe muri yombi n’inzego za polisi ashinjwa gushaka gukubitira nyirabukwe mu rusengero.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, nibwo Hakizimana yatawe muri yombi na polisi nyuma y’aho yari ashatse gukubitira nyirabukwe mu rusengero rwo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ubusanzwe ngo Hakizimana yabanaga n’umuryango we muri Uganda ariko baza kunaniranwa maze umugore acikana abana agaruka mu Rwanda ; ubwo uyu mugabo yashakishaga umugore we yageze aho nyirabukwe yari arimo gusengera ari kumwe n’abana be bagirana amakimbirane ashaka kubatwara.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Hitayezu Emmanuel yabwiye Iitangazamakuru dukesha iyi nkuru ko uyu Hakizimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga aho akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umugore we.

Yagize ati “ Arafunzwe ariko n’ubusanzwe yari afitanye ibibazo n’umugore we ku buryo batabana, byabaye ngombwa ko amuhunga we n’abana. Mu minsi ishize yasanze abana bari kumwe na nyirakuru mu rusengero mu Busanza, ashaka kubafata aramubuza muri uko kumubuza hatangira amakimbirane ku buryo abakirisitu bari aho ari bo bahise babakiranura.”

Akomeza avuga ko bakimara kubakiranura abaturage bitabaje polisi imuta muri yombi kugeza ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga ndetse idosiye ye ikaba yaranamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page