<
Huye:Urujijo ku rupfu rw’umugabo watemaguriwe mu murima w’imyumbati
Yashyizweho kuya 2017-08-22 10:50:42 na admin
VISITS : 734

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko yatemewe mu murima w’imyumbati uherereye mu murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Kanma 2017, yitaba Imana.

Ibi bikaba byabereye mu Kagari ka Rugango nk’uko inzego z’ibanze n’abaturage babyyemeje.

Amakuru aturuka muri uwo murenge avuga ko bikekwa ko uwo mugabo yari agiye kwiba imyumbati kuko basanze hari n’iyo yaranduye. Muri ako gace havugwa ubujura bw’imyaka ikiri mu mirima.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Mbazi, Karangwa Jean Baptiste, yavuze ko uwo mugabo utaramenyekana basanze yatemaguwe ibice bitandukanye by’umubiri ahita apfa.

Yagize ati “Ntabwo twabashije kumumenya kuko nta n’ibyangombwa yari afite. Umuntu ntabwo yamushinja ngo ahamye ko ari umujura ariko hari ibimenyetso bigaragaza ko yari aje kwiba kuko hari imyumbati yari yamaze kurandura. Bamutemaguye ibice bitandukanye by’umubiri baramwica.”

Karangwa avuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abaturage babibutsa ko bakwiye gukomeza gushyira ingufu mu kwicungira umutekano no kuwubungabunga ariko bakirinda kwihanira, uwo bafatiye mu makosa bakamushyikiriza ubuyobozi akajyanwa mu butabera.

Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi kuko hatamenyekanye abishe uwo mugabo ; na nyir’imyumbati ntiyafashwe Polisi iracyari mu iperereza.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page