<
Hatungimana yaburiwe irengero,harakekwa gushimutwa
Yashyizweho kuya 2017-07-28 02:45:12 na admin
VISITS : 958

Umuryango wa Hatungimana Emeli wari utuye mu gace ka Mparamirundi ,Komini ya Busiga ho mu Ntara ya Ngonzi urekaka ko yaba yarashimuswe kuko umaze iminsi irenga 5 utazi aho aherereye.

Hatungimana wigaga muri Kaminuza y’u Burundi ngo ku wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 nibwo yabwiye bagenzi be babana ko agiye kugura ikarita yo guhamagara kuri telefone gusa ngo kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara aho acumbitse i Mutanga.

Inshuti n’umuryango bakaba bafite ubwoba bw’umutekano we aho beka ko yaba yarashimuswe.

Umwe mu banyeshuri babanaga na Hatungimana akaba yaragize ati’’Yatubwiye ko agiye i Bwiza gushyira amafaranga yo guhamagara muri telefone kugira ngo abone mubasobwa yashakaga.Twaramutegereje ariko ntiyaza.Kuva icyo gihe ntabwo tuzi amahitire ye’’’

Umuryango we uvuga ko wageregeje gushakisha muri Kasho zose zizi i Bujumbura ariko ntaboneke bityo bakaba bafashe umwanzuro wo gushakira mu mavuriro n’ibitaro bakeka ko wenda yaba yarakoze impanuka gusa ngo nta amahirwe menshi bafite ahobwo bafite ubwoba ko yaba yarashimuswe nk’uko bitangazwa na RPA.

Emile Hatungimana akaba yigaga mu mwaka wa Kabiri mu gashami kigisha ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza y’u Burundi.

Gabriel Habineza/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page