<
<
Habonetse amahugurwa asaba igihumbi kimwe ngo uyitabire
Yashyizweho kuya 2016-12-02 08:23:41 na admin
VISITS : 669

Ikigo gisanzwe gifasha abantu batandukanye cyane cyane urubyiruko ; Fondasiyo ibiganza by’Impuhwe (Hands compassion Foundation HOCOF ) kuri iyi nshuro cyateguriye ababyifuza amahugurwa mu ngeri zitandukanye, aho abazayitabira bazajya bishyura amafaranga igihumbi gusa (1000) nayo yo kurya.

Mu itangazo rimenyesha abantu batandukanye rivuga ko abantu bazitabira aya mahugurwa bazishyura amafaranga 1000 yo kurya saa sita, ayamahugurwa akaba agamije kongerera ubumenyi kubize bakarangiza segonderi gusa (A2).

Abazitabira amahugurwa bazahugurwa mubyicito bitandukanye cyane cyane ibigendanye no kwihangira imirimo nko mugucunga ama hoteli (Hotel Management, Restaurant, & Food Beverages, cooking methods , Housekeeping, customer care,…
Mu bijyanye no kwihangira imirimo (Entrepreneurship skills ) no mu bumenyi mu gucunga imari no kwizigamira (Financial Education &Saving Groups Management ).

Aya mahugurwa abazayitabira n’abarangije amashuri yisumbuye (A2) kubabyifuza ubu bakaba batangiye kwakira amabaruwa abisaba dore ko ari ukohereza ibaruwa ibisaba kuyitabira na CV ubundi ukaba witeguye gutanga amafaranga igihumgi (1000) gusa.

Sereine Nterinanziza umuyobozi w’ikigo cya (Hands compassion Foundation HOCOF ) Mu bahugura kandi afite uburambe bwa 10 ans, na Diplome ya Masters muri business Administration( MBA) Hamwe n’abandi bafashamyumvire babihuguriwe
 
 

Ubuyobozi bw’ikigo (Hands compassion Foundation HOCOF ) buvuga ko abazayitabira bazahakura ubumenyi buzatuma nabo ubwabo batangira kwikorera abandi ntibongere gusiragira bababwira ko ibizami byabananiye igihe bagiye gushaka akazi.

Amahugurwa azamara iminzi itanu, hakaba hari n’andi azakomeza nyuma yayo, azabera ku kicaro gikuru k’iki kigo giherereye mu Kagarama, Kigali Regional Motel hafi na ADEPR aya mahugurwa akazatangira ku itariki ta 12/12/2016. Ushaka ibindi bisobanuro birambuye wahamagara kuri iyi nimero 07885119389/0789639332.
By Nsengimana Theoneste

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page