<
<
Gusambanya ihene, gusambana na se, gusambana na nyirabukwe, nibyo byaha byavuzwe mu nsengero muri 2016
Yashyizweho kuya 2017-01-11 00:03:28 na admin
VISITS : 1768

Arimo yigisha yavuze ko yaturiwe ibyaha bikakaye muri uyu mwaka dusoza 2016 asaba abantu kudaha umwanya satani kuko yazanye uburyo bushya bwo gukoresha abantu ibyaha aho abantu batagitinya kuryamana n’ihene, gusambana na ba se, gusambana n’imbwa.

Umuvugabutumwa tutari buze gutangaza amazina ye n’itarero asengeramo ku mpamvu z’umutekano we, arimo yigisha ku cyaha yatanze zimwe mu ngero z’ibyaha yagiye yaturirwa n’abakristo bikakaye atiyumvishaga na n’ubu kuko byamuteye ubwoba, ngo ntiyiyumvisha uburyo umuntu atinyuka kuryamana n’ihene no kuba umwana yasabwa na se gukora imibonano mpuza bitsina umwana akamwemerera babikoraga nyina yagiye kukazi n’undi nawe asambana n’imbwa,asize umugore muburiri.

Yagize ati “ biratangaje mu minsi ishize Imana yantegetse kubwira abakristo ko abafite ibyaha bikomeye bumva batakwaturira muruhame baza bakansanga mu biro bakanyaturira ibyaha byabo nkabasabira Imana imbabazi naje gutungurwa n’uko hari abantu bafite ibyaha bikomeye nk’ibyo bamwe muribo babyivugiye babinyaturira ibyo n’ibi : Imana imbabarire nabonye ihene yarinze nanjye nshaka imibonano ndasambanya, papa yansabye ko turyamana ndabimwemerera, naryamanye na mabukwe wanjye, naryamanye na abavandimwe banjye kuko nacungaga murugo baryamye nkajya kuryamana na mushiki wanjye, nasambanyije inkoko, n’ibindi byaha bikomeye bambwiye bisaba guhaguruka tugasenga Imana kuko hari abantu bagowe kandi nicyo Imana yadushyiriyeho ngo tube abatambyi nyabo bafasha abantu kuva mu byaha”

Ubwo uyu mukozi w’Imana yabitangazaga mu minsi ishize abantu batunguwe no kumva ko hari abantu bagikora ibyaha nk’ibi bihanwa n’amategeko bagihari nyamara ntibakurikiranwe ibi bigaragara ko abantu bafitiye ikizere abapasiteri, Ibi byaha n’ibindi bitandukanye byanagiye byumvikanye no mu bindi bihugu byo hanze y’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page