<
Gisozi twarayirangije ubu turakataje mu gukorera Imana
Yashyizweho kuya 2016-12-31 04:41:56 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 661

Nyuma yuko barangije gutanga gisozi ndetse bagakora n’ ibindi bikorwa byose Itorero ryabasabaga batangiye umwaka bakora ingendo z’ ivugabutumwa mu duce dutandukanye tw’ igihugu cyacu.


Korali Bethifague yo mu Itorero rya Adepr paruwasi ya Bethifague yo mu karere ka
Rubavu intara y’ iburengerazuba itangiye umwaka neza yamamaza ubutumwa bwiza bwa yesu kristo mu bice bitandukanye,ni muro rwego rero tariki ya 08 Mutarama 2017 uzahaguruka mu mujyi wa Rubavu yerekeza mu karere ka Nyabihu mu Itorero rya Adepr Irega.

Mu kiganiro umunyamakuru w’umubavu.com yagiranye n’ umuyobozi wa korali bwana Mugabo Pascal Kabambi akaba ari umuyobozi mushya watowe mu minsi yashize yatangaje ko bashima Imana cyane yabanye nabo umwaka ushize wa 2016 bahuye na gahunda nyinshi z’ Itorero kandi basabwaga gukora bituma badakora bimwe mu bikorwa bari bateganyije,bwana Mugabo mu ijambo rye yagize ati ;" Nibyo koko umwaka wa 2016 turawurangije turashima Imana cyane ko yabanye na twe mu bikorwa bitandukanye cyane cyane bijyanye n’ umurimo w’Imana turashima Imana kandi ko Gisozi twayirangije ubu turakataje mu gokerera Imana rero dutangiye umwaka wa 2017 tuvuga ubutumwa bwiza bwa yesu kristo ku cyumweru tariki ya 08 Mutarama 2017 tuzajya aho bita Irega ni mu karere ka Nyabihu tuzagenda mu gitondo dutahe ni mugoroba turizera tudashidikanya ko Imana izabana natwe ndasaba inshuti zacu kuzaduherekeza."

Iyi korali Bethifague si ingendo gusa izakora muri uyu mwaka irateganya n’ibindi bikorwa bitandukanye dore ko hari ibyo basubitse mu mwaka 2016 kubera gisozi bakaba bazabitangariza abakunzi babo mu minsi iri mbere.

By usanzumuhie Laurent

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page