<
Gakenke:Urujijo ku rupfu rwa Harelimana wishwe atewe ikintu mu ijosi
Yashyizweho kuya 2017-08-10 01:23:51 na admin
VISITS : 606

Mu gasentere ka Gacaca gahuriwemo n’Imirenge ya Muzo na Janja mu Karere ka Gakenke, habonetse umurambo wa Harelimana Anastase w’imyaka 51 ufite ibikomere mu ijosi, ubuyobozi bukaba bwemeza ko ‘yishwe’.

Uwo muturage mu buzima busanzwe yakoraga akazi ko kuranga no kugurisha amatungo atandukanye ; aka kazi ugakora bakaba bamwita ‘umutenezi’ mu bice byinshi by’icyaro.

Nyakwigendera akomoka mu Muduguudu wa Murambi, Akagari ka Gatwa, Umurenge wa Janja. Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’ubuyobozi ahuriza ku kuvuga ko mbere yo kuboneka kw’umurambo wa Harelimana umuryango we wari wabanje kumubura.

Gasasa Evergist, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, agira ati “Bishoboka ko bamwishe mu ijoro ryo ku wa mbere (…) mu bigaragara bashobora kuba baramwishe bamuziza amafaranga kuko yari umutenezi ; umwe muri ba baturage baranga bakanagurisha amatungo.

Harelimana yaguraga kandi ngo amatungo nyuma y’igihe akongera akayagurisha bakamwungukira.

IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo ntara, yahamirije izubarirashe.rw iby’urupfu rwa Harelimana, yagize ati “Umurambo wabonetse uyu munsi saa moya mu murima aho watawe (…) bigaragara ko nyakwigendera yishwe atewe ikintu mu ijosi, turacyakora iperereza ngo tumenye uko byagenze n’ababigizemo uruhare.”

Mbere y’uko nyakwigendera abura ngo yari yabanje kunywa inzoga asangira n’abandi baturage, gusa ngo ubwo hashakishwaga aho uyu muturage ari abamushakaga batunguwe no kubona amaraso mu kabari yanyweragamo ; ibintu byatumye abantu bane bari muri ako kabari batabwa muri yombi aho ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe hari gukorwa iperereza.

Nyiri akabari yarabuze, uwamubona yatanga ayo makuru

Ntakirutimana Innocent ufite imyaka 23, uvuka mu Murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu akaba ari we nyir’akabari Harelimana yanyweragamo mbere y’uko yicwa, ngo yahise abura hakimara kumenyekana inkuru y’urupfu rw’uriya mugabo, ubuyobozi bukaba busaba uwamubona guhita atanga amakuru.

IP Gasasira agira ati “Uwabona uyu nyir’akabari yahita abimenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye kuko ni we ukekwa ; ntibyumvikana impamvu yahise abura… ubu turi kumushaka hose ntituramubona.”

Mu gice cy’icyaro gihuriweho n’Umurenge wa Muzo n’uwa Janja ni ho habereye ubwicanyi(Ifoto/Izubarirashe)

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Nemba biri mu Karere ka Gakenke ngo ukorerwe isuzuma.

Srce:Izubarirashe

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page