<
Ejo nzaba ndi Perezida – Frank Habineza
Yashyizweho kuya 2017-08-04 08:32:06 na admin
VISITS : 417

Frank Habineza, umukandida ku mwanya wa Perezida aratangaza ko agifite icyizere cyo kwegukana itsinzi mu matora arimo kuba ko yizeye adashidikanya ejo aza yitwa Perezida.

Hari saa mbiri n’igice ubwo Habineza uyobora Ishyaka rya Green Party yageraga ku biro by’itora rya Kimironko II.

Habineza mu kiganiro n’abanyamakuru akimara gutora, yavuze ko icyizere cyo gutsinda amatora ari cyose, ibi akaba abihera ku bantu benshi yabonaga baje kumushyigikira ubwo yiyamamazaga.

Frank Habineza wari wambaye ikoti ry’umukara n’ishati y’umweru, yagiye gutora aherekejwe n’umugore we Edith Kabalira nawe watoye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Yagize ati “ Iyi ni intambwe ishimishije ya demokarasi mu Rwanda kuko byadufashe imyaka 8 kugirango umukandida wacu agere kuri uru rwego. Turizera ko tuzubakira kuri uyu musingi mu guteza igihugu cyacu imbere”.

Yakomeje agira ati “ Icyizere cyo gutsinda aya matora ni cyose, mpereye k’uburyo abaturage banshyigikiye, ejo nzaba ndi Perezida. Ndizera nta shidikanya ko dutsinda ku majwi 70%”.

Frank Habineza w’imyaka 41, yashimiye Komisiyo y’Amatora ku myiteguro myiza y’amatora, avuga ko ishyaka rye rifite indorerezi zirenga 500 mu gihugu hose ko aza kwakira ibiyavamo. Ati “ Turi ishyaka rya demokarasi, twiteguye kwakira Ibiza kuva mu matora”.

Bishop Nkosi ukuriye indorerezi za COMESA zimaze icyumweru mu Rwanda, yavuze ko nta kibazo na kimwe barumva cyabangamiye amatora. “ Ibi bigaragaza neza urwego rwa demokarasi u Rwanda rugezeho”.

Aya matora yitabiriwe n’indorerezi ibihumbi bibiri baturutse mu gihugu no hanze hacyo.

Komisiyo y’Amatora itangaza ko amajwi y’agateganyo iyatangaza uyu munsi saa tanu z’ijoro.

Frank Habineza mu kiganiro n’abanyamakuru amaze gutora (Ifoto/Ngendahimana S)
TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page