<
Dr.Frank Habineza arashinja Leta iriho mu Rwanda gukunda amafaranga kurusha abaturage
Yashyizweho kuya 2017-07-21 16:12:00 na admin
VISITS : 2271

Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda(Green Party) ritavuga rumwe nubutegetsi akaba n’umwe mu bahatanira kuyobora u Rwanda asanga Leta iriho yarakunze amafaranga aho n’umuntu uzanye inkoko mu isoko abanza kuyisorera kugirango ayigurije.

Ibi Dr.Frank Habineza akaba yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017 ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ye ku baturage bo mu Murenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango.

Mu ijambo rye yagejeje ku baturage bari bateraniye kuri Santire ya Ntenyo ,Dr Frank Habineza yavuze ko hari ibyemezo bishyirwa mu bikorwa abayobozi batabanje kureba ingaruka bifite ku baturage aho atanga urugero ko hari abasenyerwa amazu kandi yarubatswe ubuyobozi bureba.

Ati’’Urugero nk’abazunguzayi aho Akarere kabaka imisoro cyangwa umuturage yazana ihene mu isoko kugirango ayigurishe akabanza kwishyura imisoro’’

Agaruka ku kuba Leta iriho mu Rwanda ikunda amafaranga kurusha abaturage, Dr.Frank Habineza yagize ati’’Leta yakunze amafaranga kurusha abantu kandi Leta ni umubyeyi yakagombye gukunda abaturage kurusha amafaranga ’’

Dr.Frank Habineza yakomeje avuga ko bamwe mu bayobozi ba Leta bigumira mu biro i Kigali ugasanga bategeka abaturage icyo bakora harimo no guca ibihingwa batazi ko inzara ibica kandi ko Leta igomba kuba iy’abaturage nyabyo atari mu nyandiko gusa.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, Dr.Frank Habineza aherekezwa n’umufasha we hamwe n’abarwanyashaka ba Green Party

Mu migabo n’imigambi ye ,Dr.Habineza akaba yakomoje ku bibazo bitandukanye bigaragara mu gihugu aho yavuze ko natorwa azabishakira umuti ndetse n’ibifite kuba byavuka nabyo bikaba byavugutirwa umunti.

Dr.Frank Habineza akaba yaje kwiyamamariza mu Murenge wa Byimana avuye kugeza imigabo n’imigambi ye ku baturage bo mu Murenge wa Musha ho mu Karere ka Gisagara.

Abaturage bamugaragarije ko bamwishimiye

Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame uhagarariye FPR-Inkotanyi,Dr.Frank Habineza uhagarariye Green Party na Mpayimana Philippe wiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Amatora ya Perezida akaba ateganyijwe ku ya 3 Kanama 2017 ku banyarwanda baba mu mahanga mu gihe ku ya 4 Kanama abari mu gihugu bazabyukira mu matora.

Gabriel Habineza.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page