<
Depite Bamporiki yikomye Twagiramungu na Padiri Nahimana
Yashyizweho kuya 2017-07-29 01:07:35 na admin
VISITS : 1681

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi, Kagame Paul wiyamamarije I Rusizi ejo ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017, Depite Bamporiki Edouard yavuze ko hari umupadiri wabaye umupagani (Padiri Nahimana) n’umunyapolitiki ushaje (Twagiramungu) bombi bavuka muri aka gace bakunze kugaragaza ko bifuza kuyobora u Rwanda ariko ko nta n’umwe ubari inyuma.

Depite Bamporiki mu kiganiro yatanze yagarutse ku mateka y’iheezwa ryakorewe abatuye aka gace ka Rusizi.

Ati “Twari tuziritse, nta mishinga yahageraga, imishinga yose yajyaga gukorwa bakavuga ngo pourqoui ? (kubera iki ?) mu gihe mumaze mutuyobora mwongeyeho ijambo Pas, biba Pourqoui pas ? (kubera iki itahakwiye ?)”

Padiri Nahimana Thomas uba mu gihugu cy’Ubufaransa, na Twagiramungu Faustin bombi bavuka I Cyangugu (Rusizi y’ubu), bagiye batangaza ko bifuza kuyobora u Rwanda.

Hon. Bamporiki wagarutse ku nzozi z’aba bagabo, yavuze ko Abanyarwanda bafite uwo bahaye inkoni kandi badateze kuyimwambura mu gihe azaba akiriho.

Agaruka kuri aba bagabo atavuze mu mazina. Yagize ati “Umupadiri wabaye umupagani, undi ni umunyepolitiki ushaje, bombi bavuka aha, nta muntu n’umwe ubari inyuma.”

Depite Bamporiki kandi muri uku kwiyamamaza kw’umukandida wa RPF, Paul Kagame, yamushimiye ko yabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akanacyura impunzi z’Abanyarwanda zari zaratorongereye mu mashyamba ya Congo. Yongeyeho ko ubu ubumwe n’ubwiyunge bumaze gutera intambwe ishimishije mu Banyarwanda.

Hon Bamporiki ukunze gutanga ubuhamya bw’uko akomoka mu muryango wakoze Jenoside

Depite Bamporiki uherutse no gushyira hanze igitabo yise ‘Mitingi Jenosideri’, yavuze ko ibi bikorwa byateguraga Jenoside byaje gushyirwa mu bikorwa mu 1994.

Ngo ubwicanyi bwo muri aka gace bufite umwihariko. Ati “Hano bakoze Jenoside kurusha abandi, hari umugabo witwa Yusuf Munyakazi wakoze Jenoside kuva hano kugera ku Kibuye.”

Hon Bamporiki ukunze gutanga ubuhamya bw’uko akomoka mu muryango wakoze Jenoside, yashimiye Perezida Kagame n’imiyoborere ye itaragize uwo iheeza.

Nubwo Depite Bamporiki atigeze atobora ngo avuge mu mazina aba yavugaga, nta wabura kumva ko yatungaga urutoki umunyapolitiki Faustin Twagiramungu ndetse na Padiri Thomas Nahimana. Aba bombi kimwe na Bamporiki ubwe bakaba bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu.

Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page