<
<
Dore bimwe mu bintu wakwifashisha mu gukora mayonaise mu minota micye cyane
Yashyizweho kuya 2017-01-10 13:51:19 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 563

uburyo bworoshye wakoramo mayonnaise mu minota itarenga 5 ukaba uyibonye :

Bimwe mu bikomeza cyangwa bikaba urufatiro mu kubaka urugo rwiza kandi rukomeye harimo amafunguro meza agera ku mutima kandi ateguye neza, uyu munsi umubavu.com nk’uko usanzwe ubagira inama zo kubaka umuryango mwiza,uyu munsi turabigisha uko bakora mayonaise

1.Mbere ya byose ubanza gushaka no gutegura neza ibikoresho ,ibyo bikoresho ni
–Amagi(umuhondo wayo tuvuge urugero 2)
- Amavuta(ubuto cyangwa olive)ariko biba byiza ubonye atarakoreshejwe
- Vinaigre
- Umunyu ariko muke
- Isahani ifukuye (biba byiza iyo idafite imirongo mu ndiba kugirango bikorohere gukoroga ujyana mu cyerekezo kimwe).
- Ibirungo byitwa mutaridi

JPEG - 25.7 ko
Iyo uri gukora mayonaise wibanda kuri uriya muhondo ariko ukifashisha amagi mabisi

2.Uko mayonnaise ikorwa

Ufata umunyu nk’utuyiko duto 2,ukavanga na ka vinaigre gake maze ugakoroga umunyu ukabanza ugashonga,wamara gushonga ugashyiramo umuhondo w’amagi tuvuge amagi 2 maze ugashyiramo na cya kirungo cyawe maze ugakoroga ujyana mu cyerekezo kimwe kandi udahagarika ,uko ukoroga niko ugenda ushyiramo utuvuta duke duke kugeza aho bihindura ibara ndetse bikagenda bibyimba,uko bigenda bitumba ndetse biguha impumuro imeze neza nibyo bikugaragariza ko mayonnaise yawe yamaze gutungana,ibi bishobora gutwara hagati y’iminota itanu n’icumi ukaba ubonye mayonnaise yawe.

JPEG - 4.1 ko
Iyo itagiye guhindura isura no kubyimba kuriya ni nako impumuro yayo igenda ikugeraho iki gihe rero iba yamaze gutungana ku buryo wahita utangira kuyirya

Icyitonderwa :
- kirazira gushyiramo ibivuta byinshi kuko amavuta menshi si meza
-Ni ngombwa ko niba umaze kurya mayonnaise hakagira isigara uyibika muri frigo kandi mu kintu gifite isuku.

Mayonaise ni amwe mu mafunguro agirira umubiri akamaro kanini kubera intungamubiri ziba zirimo,cyane ko haba higanjemo uruhurirane rw’ibi byose tuvuze kandi byose bikaba ari ngombwa ku buzima bw’umuntu.Tubifurije kugira ubuzima bwiza.

Anaclet NTIRUSHWA/UMUBAVU.COM

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page