<
Bombori bombori iganisha ku gusenyuka kwa Choral Salemu yubatse amateka akomeye muri ADEPR
Yashyizweho kuya 2017-01-04 04:38:25 na admin
VISITS : 1746

Abakristo b’itorero rya ADPR mu mudugudu wa Gatsata baravuga ko umwe mu badiyakoni witwa Gasana Aimable azambya umurimo w’Imana yitwaje icyubahiro ahabwa n’umurimo akora mu rusengero hakiyongeraho amafaranga n’ibindi, bityo bigatuma ahohotera abandi ndetse ngo akanabatera ubwoba, ibi bigatuma bamwe bahunga bakava muri korale ndetse ngo bakazinukwa gusengera muri uyu mudugudu.

Amakuru agera ku kinyamakuru umubavu.com aravuga ko abakristo basengera kuri uyu mudugudu bafite agahinda kenshi n’umubabaro bavuga ko bahangayikishijwe n’imitwarire y’uwitwa Gasana Amaible ubatesha umutwe akababangamira ndetse ngo ntatinya kubabwira ko azabica.

Ibi rero n’ibindi nibyo bituma abaciye bugufi badashobora guhangana nawe bahunga bakigendera, ubu Korale Salemu ikaba isigaye mo mbarwa n’abadiyakoni nabo bakaba bahunga uwo murimo w’Imana baba barahamagariwe gukora.

Abakiristo bamushinja gukoresha amayeri mu gusenya umurimo w’Imana
Gasana Amaible ngo afite amayeri akoresha kuburyo umupasiteri wese uhamusanze ahita akoresha uko ashoboye kose akamugira inshuti, uwo batabaye inshuti ngo akamugambanira bakahamukura.

Ikindi ,ngo kugirango umupasiteri babe inshuti akoresha itsinda afite mu gushaka amafaranga kuburyo yemera akirya akimara atanga icyo ashaka kugirango uwo ashaka amubone.

Bamwe mu bakristo baganiriye n’umubavu.com batashatse ko amazina yabo atangazwa ku bwimpamvu z’umutekano wabo bavuga ko ubusanzwe akimara kuva k’ubuyobozi bwa Korale Salemu yigambye ko ngo azarwanya uwariwe wese uzayiyobora kuburyo ngo hari n’amakuruavuga ko yigeze gupanga kwica umuntu akabihakana akaza kwemerera imbere y’umushumba ko uwari yabivuze bajyanye mu gihe mbere yahakanaga ko batigeze bajyana.

KAMARI twahinduriye izina yagize ati : “Naje kuri uyu mudugudu mu Gatsata baranyakira nari nje gushaka imibereho nturutse i Karongi. Kubera ko nari umuririmbyi umuhamagaro ukomeza kunyakamo nifuza kujya muri Korale nkiraranganyamo amaso muri korale zaho numva nikundiye korare yitwa Salemu, ariko abakristo bahasengera bahamaze uminsi baza kumbwira ko ari korale idahubukirwa ngo ihorana ibihazo n’amakimbirane nitegereje nanjye ndavuga nti reka mbenifashe mbe nyi kuyikirana neza menye amakuru baririrmba nkabona nibyiza nakwinjira mu mibereho yayo nkumva ntabwo yagize imibereho yagikirisitu,harimo abantu bayitezamo akavuyo […] abantu bateza akavuyo muri korale bagenda bavuga abantu batandukanye ariko cyane cyane bavuga mo Gasana Amaible nta bwo n’uyu munsi wanone nda mumenya neza ndacyakurikirana ngo mbashe ku mumenya.”

Undi twise bazabona nawe yakomoje ku myitwarire y’uyu Gasana wigamba kugirira nabi abantu maze avuga ibyo abona akora asanga hari ibindi yishingikirizaho nko guha impano abashyumba sikomeye kubikundishaho n’ibindi bitandukanye.

Yagize ati ; “ Nk’umukristo umaze igihe kuri uyu mudugudu numva ibintu byinshi ibindi nkabyibonera muri korare Salemu havugwamo amacaubiri mu baririmbyi naje gukurikirana mbikurikiranye nsanga nabyo birimo mbajije ikibitera nsanga n’uwitwa gasana Amaible ubu rero kuberako narinziko ari umuntu witonda utajya avuga mbanza kubihakana ariko naje kubaza nsanga ibyo bamuvuga ho nibyo kuko nabajije abakristo babana nawe babwira ko n’ubwo batinjira mubuzima bwe busanzwe n’undi mudamu witwa [….] nawe bafatanya gukora ayo mabi bagambanira abantu kuko baziko ntagishobora kumubaho.”

Undi twahinduriye izina yitwa Kamikazi uririmba muyindi korale itari salemu we yavuze ko hari abantu usanga barigize ibinani badakorwaho kuburyo ngo bagiye guhirika iyi korale.

Yagize ati ; “ njye ntabwo ari ibanga kuko nkora umurimo w’Imana kuri uwo mudugudu Hari umuntu witwa […] hari Gasana Amiable bose bashaka ko uririmba muri korare Salemu uyiririmbamo batagusha ko baraguca n’ndi nawe […] uyuwe iyo asha tse ko mutarirumbira ku byuma arabyica akabikraho hari igihe muba muri kuririmba agafunga microphone iyo hari uwagiranye ikibazo nawe ni umutecinicieye ubwo nka dirigent akaba aramubajije ati ; ni ibiki bibaye ? Ubwo akaba abishubije byagiye bigaragara kenshi.”

Gasana Amiable atera utwatsi ibivugwa n’abo bakiristo avuga ko ibyo bavuga ataribyo kuko amaze iminsi ntakazi agira kandi ngo ibyo na Pasiteri arabizi. Naho ngo ku kuby’uko yaba yarapanze umugambi wo kwica umuntu ari ukumubeshyera kandi ngo iki kibazo cyararangijwe kuko cyakemuwe na paruwase.

Yagize ati ; “ Ni abantu baba bashaka gushyushya inkuru ubwo icyo nakubwira yo wakibaza Pasiteri [Bavuga ko akoresha ubuyobozi kugirango bumugire igitangaza] Ntabwo aribyo barambeshyera ubuse koko natanga amafaranga nyakuyehe ko maze ininsi ntakazi mfite, ibyo kwica umuntu byo barambeshyera ntabwo aribyo icyakora […] ariko byarangiriye kuri paruwase.”

Twashatse ku menya icyo Umushumba wa Paruwase ya Gatsata abivugaho maze adutangariza ko atatubwira iby’umuntu ku gitike.

Yagize ati ; Ntumbaze ku mazina y’abantu ntabwo ndi bugire icyo nkubwira”.
Nubwo ubushakashatsi butagaragaza imibare y’abaka indonke cyangwa bagatanga indonke bagamije gukandamiza abandi mu matorero n’amadini hari abasanga byari bikwiye gukorwa bashingiye ko hakigaragaramo akarengane na ruswa.
By Nzengimana Theoneste

TANGA IGITEKEREZO AHA
  • Aho kugira ngo abakristo bahunge na chorale isenyukre uyu mugabo yakwirukanwa

     
  • ESE iyo chorale bayivuyemo bagashinga iyabo cg bakajya muyandi matorero ubwo nubuzutwa gusa

     
  • Iyi nkuru irababaje. Bibaye aribyo ntaho twaba tugana. Iy inkuru ishyushye gutya ni ukwitonda kuko harigihe aba atari ukuri cyangwa ariko. Jye nagira inama abayobozi b’umudugudu gufata abo bantu bita nyirabayazana (Gasana n’uriya mudamu) bakabashyira mu zindi chorales zitandukanye bakareba ko ibyo bibazo biragabanuka cg bigashira. Bigabanutse byaba ari ukuri ko aribo batezaga amakimbirane, biramutse bikomeje hashakwa indi mpamvu kuko ataaba aribo babitera.

    Ariko muri byose abakristo basengere iyi chorale kandi habeho ubujyanama. Iyo chorale isenyutse cyangwa yashegeshwe n’ibibazo njye mbona ko ari intege nke z’ubuyobozi bw’itorero ndetse no kudashobora kuyobora kuko nta kibazo cyagakwiye kuburirwa umuti.

     
  • ntibibaho ko umuntu umwe yasenya korali Nina ugirango ndabeshya mpa urugero nibura rumwe RWA korali byabayeho yo muri ADEPR ubundi se amatora ko aba buri myaka2 bamutora gute niba ibyo muvuga aribyo ?Wenda wavuga ngo yikundishwa ku bantu bakamutora nonese mushaka ko hayobora umuntu udakunzwe ?ariko ubundi ko kuva muri korali byoroshye hakaba nta migabane bafitemo Wenda ngo bavuyemo bagomba gute batajya muzindi korali babona ziyobowe neza

     
  • ariko nkubwo koko abantu nkabo bavuga ko babangamiwe bakwigendeye mu zindi choral njye ko mbona nta mpamvu nimwe yo kwizirika ku bitagushaka.ahubwo wasanga hari izindi nyungu bafite muri iyo choral batagaragaza.

     
  • salem ntakibazo ifite ikibazo ahubwo ni abayisebya nayirimo bafite izindi ndonke bakibasira abakozi b’Imana batanabatinye.

     
  • SALEM NTAHO IZAJYA

     
  • salemu muyihe amahoro

     
  • Muduhere choral amahoro nta kibazo ifite kereka niba arimwe muyifuriza ibibi

     
  • Ese nkuwo muntu uvugango azica abantu nka bayobozi biryo dini kuki batabikurikirana ?, uwomuntu bamuhane

     
  • Nange nari umukristo wahongaho ariko numvise intambara ziri aho ndahava pe ! Ahubwo nibadacyemura ibibazo biraho muri saremu bazamarana

     
  • Ayimakurunayimpamo. Ntamahoroiriyakoraari.ifite.nibayitabare.igezekure

     
  • jye ndumva iyi nkuru ari ukubeshya ahubwo mwa banza kumureba Aimable ni inyangamugayo nta matiku ahubwo kubwo kurengera inyungu za choral ntago abantu bashaka gusenya bivugira ibisenya gusa mujye mutanga inkuru koko mwa cukumbuye mura beshya kdi salemu irakomeje umurimo

     
  • ago namatiku pe Aimable numuntu winyangamugayo barabeshya nukuri ahubwo abo bantu ntibakizwa pe

     
  • ese mwibaza ko ari nyungu ki akura mini diakoni cyangwa muri choral usibye kumutesha umutwe gusa shines arihangana cyane uwo mugabo.

     
  • birababaje. none se ubu mwe mwirukiye mu itangazamakuru mukunze salemu cg nimwe mugiye kuyisenya. njye mbona ibibazo bya salemu bituruka kungaruka za genocide yabaye mu rwanda. aimable muramwanga mwebwe ba musoni nagatsiko kanyu kandi amatiku yanyu mwibukeko yatangiye igihe cya gacaca atanga ubuhamya. ahubwo ikibazo cya salemu gisesengurwe neza . ese ko mperuka musoni na gasana muhoberana ngo muhanye imbabazi mwisubiyeho. pst uwambaje nagaruke mu gatsata kuko yarabasengeshaga imyuka mibi igahunga none ntimugisenga umurengwe namatiku birabamaze . nyagasani tabara salemu baragukoreye .

     
  • Ahaha ibintu ni danger kabisa gusa amahirwe tugifite nuko Yesu ari kuntebe y’Imbabazi kdi muri byose aradukunda cyane naho ubundi kari kabaye peeeee ariko musenge cyane niwo muti wabyose no kwicara hamwe abantu bagashakira igisubizo hamwe

     
  • ntabyakurirwa na bya rusahiranda ngo hasi bikunde

     
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page