<
<
Biratangaje : Yipfumuje imyenge 453 yose ku mubiri we kandi imyinshi muri yo iri ku gitsina cye no mu nkengero zacyo - Amafoto
Yashyizweho kuya 2016-10-30 04:12:04 na admin
VISITS : 3081

Rolf Buchholz ukomoka mu mujyi wa Dortmund ho mu Budage yipfumuje inshuro 453 zose maze muri iyi myenge ashyiramo amaherena n’ibikomo bitandukanye.

Uyu mugabo ubu ufite imyaka 57 yari afite imyenge igera kuri 453 ku mubiri we mu mwaka 2011 ari nabwo yacaga agahigo ku isi ko kuba umugabo upfumuyeho imyenge myinshi ku isi. Rolf yipfumuje mu gihe kingana n’imyaka 11 yose mbere y’uko abasha guca agahigo.

Rolf ubusanzwe ni impuguke mu bijyanye na mudasobwa ukaba iyo umurebye ushobora gukeka ko imyenge myinshi ayifite ku mutwe nyamara ni ukwibeshya kuko ku mutwe afiteho imyenge mike cyane. Afite imyenge 94 ku munwa, 25 ku bitsike, 8 mu zuru, na 278 ku gitsina cye no mu nkengero zacyo.

Biratangaje uburyo yabashije gupfumura no gushyira amaherena ahantu hato nk’aha. Uyu mugabo kandi ngo afite na tattoo ku mubiri we.


Mukunzi wacu fasha ubwanditsi bwacu ukora Share, ukanda Like cyangwa uduha igitekerezo kuri iyi nkuru. Ni igikorwa gito ariko gisobanuye byinshi kuri twe. Tubaye tugushimiye

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page