<
<
Abarwayi bo mu bitaro bya Masaka basoje umwaka wa 2016 akanyamuneza ari kose
Yashyizweho kuya 2017-01-02 09:00:28 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 216

Imva-mutima,isura ikeye,ubwuzu n’akanyamuneza nibyo byagaragaraga ku maso y’abarwayi bo mu bitaro bya masaka ahazwi nko ku bitaro by’abashinwa,ni mu gikorwa cy’impuhwe cyari kigamije gufasha aba barwayi no kubashyikiriza imfashanyo irimo ibikoresho binyuranye, cyateguwe na “ FONDATION IBIGANZA BY’IMPUHWE” cyabaye kur’uyu wa gatandatu tariki 31/12/2016.

Bamwe mu barwayi barwariye mur’ibi bitaro baganiriye n’umunyamakuru w’umubavu.com maze badutangariza uko bakiriye iki gikorwa dore ko ngo cyabatunguye ndetse kikanabatangaza,

JPEG - 32.8 ko
UZABINTWARI Francine,uteruye umwana urimo serum,ngo yanezejwe n’iki gikorwa cy’impuhwe ku buryo atabona uko abashimira

UZABINTWARI Francine urwaje umwana igihe kirekire ndetse akaba avuga ko Atari yabwirwa n’abaganga icyo uyu mwana yaba arwaye ,yadutangarije ko yabyumvise agasanga adashobora kwihanganira gucikanwa n’iki gikorwa dore ko yemeye kuzana umwana we amufatiye serum kugirango nawe yifatanye n’abandi barwayi mu cyumba cyari kirimo kuberamo iki gikorwa,yakomeje avuga ati”iki gikorwa kinkoze ku mutima ku rwego ntabasha gusobanura,turishimye cyane,bitweretse ko har’abantu badutekereza ndetse bitwongereye ikizere mu gihe twari tumaze kwiheba kandi bidufashije gusoza umwaka neza turya ndetse tugashyikirizwa ibikoresho by’isuku,mu by’ukuri lmana ibahe umugisha”.

JPEG - 169.2 ko
J Damascene UWANEZA,wahoze ar’umumotari nyuma akaza gukora accident yamuviriyemo kuba paralyse

J Damascene uwaneza,umugabo ufite umugore 1 n’abana 2 akaba atuye jabana,ibweramvura mu karere ka gasabo akaba kandi nyuma y’uko yar’umumotari akaza gukora impanuka atwaye umuntu agahita aba paralyse yatangaje ko nyuma y’imyaka 8 amaze hano mu bitaro iki gikorwa ari bwo bwa mbere yakibona, kikaba kimukoze ku mutima ndetse kikaba kimusingiye ibyishimo atabona uko avuga,yagize ati”sinari nzi ko abantu b’umutima mwiza kandi w’impuhwe nk’aba bakibaho,lmana ibafashe kandi ibahe umugisha kuko twe ntacyo twabona twabahemba kingana n’ibi badukoreye kuko buri murwayi wese bimukoze ku mutima.

JPEG - 97.6 ko
Umuyobozi wa Fondation IBIGANZA BY’IMPUHWE Madame Sereine Nterinanziza

Umuyobozi wa fondation cyangwa umuryango w’impuhwe Madame Sereine Nterinanziza atangaza ko impamvu iki gikorwa cyo kuza kwifatanya n’abarwayi bo mu bitaro bya masaka gusoza umwaka wa 2016 cyabereye aha ar’uko akenshi usanga abantu birengagiza abantu batuye hirya cyangwa mu nkengero z’umugi bakibanda mu mugi gusa nyamara no hirya yawo haba har’abantu benshi bababaye bakwiye guhumurizwa,iki gikorwa kikaba cyari kirimo imfashanyo y’ibikoresho binyuranye birimo :
-Inkweto zo kwambara 50
-Amasabune yo gukora isuku
-Imyambaro yo kwambara haba ku bantu bakuru ndetse n’abana
-Amafunguro arimo inyama,umuceli,…..
-Amavuta yo kwisiga ndetse
- kwishyurira abantu 5 ubwishingizi bwo kwivuza(mituele de sante),n’ibindi byinshi binyuranye….

JPEG - 164.4 ko
Ngibyo ibikoresho byahawe abarwayi bo mu bitaro bya Masaka

Umuyobozi wa fondation ibiganza by’impuhwe akomeza avuga ko iki gikorwa bagiteguye bagamije kuremera aba barwayi ibyishimo,kubahumuriza,kwifatanya nabo mu kababaro baba bafite kandi no gufatanya nabo gusoza umwaka wa 2016 mu byishimo ,yakomeje avuga ko badashobora kumenya amarangamutima ari mu mutima w’umuntu ariko dukurikije uko tubona ku maso yabo turabona bishimye kandi turizera ko bazasigarana ihumure ,ati kandi turizera ko n’lmana izakomeza kubana nabo kandi ikagira icyo ibakorera mu rwego rwo kubakiza,kandi tukaba twashatse gusangira nabo amafunguro mu rwego rwo gufatanya gusoza uyu mwaka wa 2016,neza twese twishimye n’ubwo ibitubabaza biba ari byinshi kandi binyuranye.

JPEG - 25.2 ko
Ibitaro bya Masaka biherereye i masaka mu karere ka kicukiro

Uwavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’ibitaro Madame MBABAKI Mangeli,umuganga akaba n’umubyaza mur’ibi bitaro yatangarije umubavu.com ko iki gikorwa ar’icyo gushimwa,ati abantu bafite umutima w’impuhwe barakenewe mu Rwanda kugira ngo bahumurize imitima ibabaye akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bw’ibitaro bya masaka dushimiye umuryango ibiganza by’impuhwe,yasoje ahamagarira abantu bose ahamagarira abantu kugira umutima wo gufasha kandi bakabikora ahanini batagamije ikiguzi,ati twifurije abarwayi n’abandi bose kugira amahoro no kuzagira umwaka mushya muhire wa 2017.

Umuryango IBIGANZA BY’IMPUHWE watangijwe mu 2009,ukaba waratangiye ufite abantu 2,ariko ubu abitabira bimwe mu bikorwa ugenda ukora hirya no hino barakabakaba 50,iki gikorwa bakoze uyu munsi kikaba cyatwaye amafranga y’u Rwanda agera ku 800 000,bakaba batangaza ko ibikorwa by’urukundo n’impuhwe bikomeje.

JPEG - 119.1 ko
Abarwayi bahawe ikaze ku meza maze bafata amafunguro
JPEG - 178 ko
Abarwayi bari bari mu munezero n’ubwo ububabare buba butaboroheye kubera indwara n’ibibazo binyuranye
JPEG - 104.5 ko
Umuyobozi wa Fondation Ibiganza by’Impuhwe mu muhango wo gushyikiriza abarwayi imfashanyo
JPEG - 103.2 ko
Bamwe mu bagize umuryango ibiganza by’impuhwe

Ni inkuru yateguwe na Anaclet NTIRUSHWA

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page