<
Angola : Hatowe Perezida mushya
Yashyizweho kuya 2017-08-25 03:43:15 na admin
VISITS : 202

Uwari uyoboye Angola imyaka 38, José Eduardo dos Santos yavuye ku butegetsi, ariko azagumana ijambo mu miyoborere y’iki gihugu nk’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi n’umugaba w’ikirenga w’ingabo na polisi.

Mu binyacumi bine, ishyaka rya rubanda rigamije kubohora Angola(Mouvement populaire pour la libération de l’Angola-MPLA) niryo ribimaze riyobora Angola. By’umwihariko n’umuyobozi waryo Santos ni we wari perezida.

Iri shyaka ryongeye gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Ryagize amajwi 64 %, mu gihe irya ryahoze riyobowe na Jonas Savimbi ryagize 24%.

Iri shyaka kandi ryagize imyanya 220 mu nteko ishinga amategeko, ni muri urwo rwego ryahise ritsindira n’umwanya wa perezida wa Repubulika wafashwe na Joao Lourenço wari Minisitiri w’Intebe. Santos azayobora MLPA kugeza muri 2022 nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Ishyaka ry’ubumwe bugamije ubwigenge busesuye bwa Angola (Union nationale pour l’indépendance totale de l’Angola-UNITA) ryatsinzwe ayo matora.

José Eduardo dos Santos w’imyaka 75 y’amavuko yari amaze kunanirwa kubera uburwayi nkuko yabitangaje umwaka ushize. Icyo gihe ni naho yemeje ko atazongera guhatanira iyi manda.

Umusimbuye Joao Lourenço, yahoze ari jenerali w’imyaka 64 agiye kuyobora iki gihugu gifite ibibazo by’ubukungu kimaranye imyaka itatu bitewe n’igwa ry’ibiciro bya Peteroli n’ibibikomokaho.

Uyu muyobozi mushya yiyamamaza yasezeranyije abaturage ibitangaza mu bijyanye n’ubukungu ndetse no kurwanya ruswa.

Joao Lourenço ugiy kuyobora Angola

Abatavuga rumwe na leta barega José Eduardo dos Santos kwiba ubukungu bw’igihugu , ngo bikaba bigaragarira ku mukobwa we Isabel, ufatwa nk’umukire wa mbere w’umugore muri Afurika. Uyu mugore ni umuyobozi wa sosiyete y’igihugu icukura Peteroli ya Sonangol.

Nubwo iki gihugu gifite umutungo kamere wa Peteroli ni kimwe mu bikennye muri Afurika.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page